Minisante yasabye ababyeyi guhagurukira ikibazo cyo kugwingira gikomeje kwibasira abana

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Ukwakira 2017 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye inzego zitandukanye kumenyekanisha gahunda y’iminsi 1000 yo kwita ku mwana, kugira ngo Abanyarwanda barusheho guhangana n’ikibazo cyo kugwingira kikigaragara mu miryango.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubuzima n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana, UNICEF, baganiraga ku mbuto ziri kwera kuri gahunda y’iminsi 1000, hamurikwa n’indirimbo nshya ibumbatiye ubutumwa bw’iyo gahunda, yakozwe n’abahanzi Knowles, Riderman, Tom Close, Aline Gahongayire na Makanyaga.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko ikigamijwe muri gahunda y’iminsi 1000 ari ukugira ngo umubyeyi ukimara gusama amenye akamaro ko kwiyitaho ubwe ku mirire kugeza umwana avutse, kwita ku mwana akivuka, akonka kugeza ku mezi atandatu nta kintu avangirwa, no kwita ku mwana kugera agize imyaka ibiri.

Aho ngo niho umwana ashobora kuzaharira cyane igihe imirire ye ititaweho, cyangwa iy’umubyeyi utwite kimwe n’umubyeyi wonsa.

Yakomeje agira ati “Ikibazo cy’imirire mibi gihagaze nabi ku buryo abana benshi bafite ikibazo cyo kugwingira kandi ntabwo bikwiye, kubera ko usanga abo bana n’aho baherereye atari mu turere wavuga ngo ntabwo tweza. Ahenshi ni mu turere dufite ubutaka [bwera], hagwa imvura, ku buryo ari ikibazo cy’abaturage bafite imyumvire iri hasi, cy’ababyeyi bataye inshingano.”

Ngo ni n’ikibazo kireba n’ubuyobozi bwo bufite inshingano yo kwigisha abaturage gutegura indyo nziza n’uburyo bukwiye bwo kwita ku mwana, ariko cyane cyane uruhare rw’umubyeyi rukaza imbere.

Uturere tuza imbere mu kugira abana benshi bagwingiye ni utwo mu Ntara z’Uburengerazuba n’Amajyepfo.

Minisitiri Gashumba yakomeje agira ati “Turacyafite abana bagera kuri 38% bafite ikibazo cyo kugwingira, urumva ni umubare munini kandi ntabwo kugwingira ari ubugufi gusa nk’uko Abanyarwanda babikeka, ariko aba yagwingiye no mu bwonko.”

“Ni ukuvuga ngo ni umwana udashobora kwiteza imbere, ni umwana utazajya mu ishuri ngo akurikire, ni umwana utaziteza imbere cyangwa ngo agirire akamaro umuryango we.”

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Ted Maly, yavuze ko iyi gahunda y’iminsi 1000 yagize uruhare mu kuzamura ubumenyi ku mirire y’abana bari munsi y’imyaka itanu, ababyeyi batwite n’abonsa kimwe n’abana bajya ku ishuri, kuva yatangira mu 2013 igamije ko umwana agira intangiriro nziza z’ubuzima.

Yakomeje agira ati “Ubu bukangurambaga bwagize uruhare muri iyi ntego dufite. Ibipimo biheruka by’Igenzura ku baturage n’imibereho yabo (DHS) byerekana ko ukugwingira mu bana kwari kuri 38% ugereranyije na 44% yabarwaga mu 2010. Urebye ibimaze gukorwa, dufite icyizere cyinshi by’umwihariko mu kuzamura imyumvire n’ubumenyi ku bintu byose bigira ingaruka ku mirire y’abana.”

Yanavuze ko muri uyu mwaka UNICEF yakoze isuzuma ku igabanuka ry’ukugwingira mu Rwanda, ryerekanye ko ‘buri wese mu gihugu yumva akamaro k’iminsi 1000 ya mbere.’

Ibyo ngo byagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zitanga ubutumwa ku kuboneza imirire, harimo n’abahanzi bakoze indirimbo ku minsi 1000, avuga ko ari uburyo bwiza mu gukomeza urwo rugendo ndetse ko iyo ndirimbo ikomeza gusangizwa abantu benshi.

Ted yashimangiye ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, UNICEF izakomeza gutanga umusanzu mu kwita ku buzima bw’abana, ku buryo kugwingira bizagera aho biba amateka mu gihugu.

Depite Rusiha Gaston wo mu ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko riharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, yasabye ko gahunda zifasha mu kurwanya ukugwingira kw’abana zongerwamo imbaraga kuko ari ikibazo gihangayikishije.

Zirimo nk’igikoni cy’umudugudu n’agakono k’umwana, ndetse uturere tukajya duhiga ibipimo byo kugabanya imirire mibi mu bana no kugwingira, kandi mu isuzuma ry’imihigo rya buri mwaka hakarebwa intambwe yatewe, hagashyirwaho n’intego nshya.

Gahunda nshya mu guhashya imirire mibi

Inama y’abaminisitiri yateranye muri iki cyumweru, yagize Dr Anita Asiimwe, Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu wa gahunda ya ECD igiye guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi ihereye mu midugudu.

Dr Diane Gashumba yagize ati “Ni gahunda izaba ishingiye ku mudugudu aho abaturage bari, kugira ngo buri wese abe yumva ko iki kibazo kimureba. Twe gusiga abana bandagaye ngo tugiye ku kazi, ntabwo abana ariko gutera imbere. Ntabwo umubyeyi akwiye kurera umwana narangiza amusige mu nzu, amusigire ikijumba kimwe.”

“Iyo ECD nicyo izaza kumara, ngo dusubize ababyeyi inshingano zabo, ababyeyi bicarane mu mudugudu, abafite intege nke bunganirwe n’abafite intege nyinshi, burya iyo abantu baturanye mu mudugudu baba baziranye. Umwana tumenye ngo yariye inshuro zingahe, yariye iki, ndetse na gahunda za leta zo gufasha abatishoboye tumenye neza ko zigenda neza dufatanyije n’izindi nzego.”

Minisitiri Gashumba yashimangiye ko ikibazo cy’imirire mibi ituma habaho kugwingira kidashobora kunanirana, igihe inzego zose zaba zigihagurukiye.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Ted Maly
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Condo Umutesi Jeannine
Depite Rusiha Gaston wo mu ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko riharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere
Mukamparirwa Béatrice wo mu Karere ka Gicumbi ari kumwe n'umugabo we, baragagaje ko bamenye uko bagomba kwita ku bana babo kubera gahunda y'iminsi 1000
Umunyamakuru Uwineza Liliane, umwe batanze ubuhamya agaragaza uko gahunda y'iminsi 1000 yashyizwe mu bikorwa
Umukozi wa Catholic Relief Services yagize uruhare mu kumenyesha gahunda y'iminsi 1000, avuga uko yabonye ishyirwa mu bikorwa ryayo
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Ted Maly, yavuze ko iyi gahunda y’iminsi 1000 yagize uruhare mu kuzamura ubumenyi ku mirire y’abana bari munsi y’imyaka itanu
Minisitiri Gashumba yashimangiye ko ikibazo cy’imirire mibi ituma habaho kugwingira kidashobora kunanirana, igihe inzego zose zaba zigihagurukiye
Umuhanzi Platini wo muri Dream Boys ubwo haririmbwaga indirimbo ya gahunda y'iminsi 1000
TMC wo muri Dream Boys aririmba indirimbo yakorewe gahunda y'iminsi 1000
Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close; Minisitiri Dr Gashumba Diane na Aline Gahongayire bari muri uyu muhango

Amafoto: Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza