Minisante yatakambiye abadepite ibasaba kuvuganira abaganga ngo bagenerwe ishimwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yinginze abadepite gukorera ubuvugizi abaganga kugira ngo bagire ishimwe cyangwa agahimbazamusyi bagenerwa, babashe gukora umurimo wabo bishimye kandi bibarinde guhora bashaka ahandi bajya gukorera atari muri leta.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari imbere y’abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku mikoranire ya Minisante n’amashuri makuru, ku guhuza ubumenyi butangwa muri ayo mashuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Dr Gashumba yavuze ko abaganga bakora umurimo ukomeye kandi usaba ubwitange ari yo mpamvu bakwiye kwitabwaho cyane. Yavuze ko urebye umuganga igihe amara yiga, umwanya asabwa kuba ari ku kazi ukabihuza n’umushahara ahembwa ngo hari hakwiye ko agenerwa n’irindi shimwe ry’umwihariko nkuko n’abandi bakozi ba leta barigenerwa.

Yagize ati “Hari ishimwe runaka abaganga bakwiye guhabwa. Gahunda igenga ishimwe iyo uyisomye nawe ugira agahinda rwose.Barandika bati ‘muganga w’inzobere agomba gutanga umusoro, wareba umushahara ahabwa […] ariko wagera ku gahimbazamusyi bakandika ko ‘atakemerewe’.Wagera kuri gitifu w’umurenge bati ‘arabyemerewe’.”

Umwaka ushize nibwo IGIHE yanditse inkuru ivuga ko abaganga b’inzobere mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) basezeraga umusubizo bigira mu mavuriro yigenga kuko ariho bahembwa menshi.

Minisitiri Dr Gashumba yavuze ko nihagera igikorwa abaganga bakitabwaho by’umwihariko bizavanaho uko gusezera kwa hato na hato.

Yatanze urugero rw’ibitaro bimaze kubaka amacumbi y’abaganga, birimo Ruli, Butaro na Nyabihu.Yavuze ko bamaze kwakira amabaruwa y’abaganga benshi basaba kujyanwa gukorera muri ibyo bitaro kubera ayo macumbi.

Ati “Usanga hari n’amabaruwa, umuntu wese avuga ati ‘ndashaka kujya Butaro, ndashaka kujya Ruli, ugahita umenya impamvu kandi nibyo koko akora atekanye […] Uyu munsi abaganga baraducika, baravura batishimye uretse ko ntabibashyigikiramo, ntabwo bishimye rwose kandi hari ikintu gito umuntu yakora, yego bizatwara amafaranga ariko bizarokora byinshi.”

Gashumba yavuze ko intego u Rwanda rwihaye kuba rwagezeho mu buzima zizajyana n’uburyo abaganga bafashwemo.

Ati “Turabasaba ubuvugizi kugira ngo na za ntego twihaye zigerweho. Ntabwo dusaba ngo abaganga bose bahite bahabwa ishimwe ariko nibura inzobere. Bizaba n’uburyo bwo kubagumana kuko ntabwo azava muri ako kazi kandi azishimira umwuga yumve ko afite agaciro.”

U Rwanda rufite abaganga b’inzobere bagera kuri 300 n’abandi bavura mu buryo bwa rusange bagera ku 1300.

Minisitiri Gashumba yabwiye IGIHE ko basabye ko no mu bindi bitaro by’uturere hubakwa amacumbi y’abaganga hafi kugira ngo biborohere gutanga serivisi neza.

Icyakora Gashumba yashimangiye ko nta muganga ukwiye kwitwaza ko atahawe ishimwe cyangwa umushahara we ari muto ngo atange serivisi mbi, ngo uzafatwa azabihanirwa.

Minisante kandi iri mu biganiro n’amavuriro yigenga ku buryo nta muganga uzongera kuva hamwe ajya ahandi umukoresha we atabizi ndetse hari no gushakwa uburyo haboneka amasaha runaka umuganga yajya ahabwa agakora nk’uwigenga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza