Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Werurwe 2017 saa 11:45
Yasuwe :
1 4

Kaminuza ya Gitwe yamenyesheje abanyeshuri bayigamo ko Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu yayo arimo iryigisha ubuganga, irya laboratoire ndetse n’ishami ry’ubuforomo.

Ifungwa ry’iyi kaminuza rijyanye n’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Uburezi igasanga hari ibyo itujuje bijyanye ahanini n’abarimu, ubushobozi bwa Laboratoire yifashishwa mu gutanga ubumenyi, isomero ndetse n’ibikoresho nkenerwa mu kwigisha mu mashami atandukanye.

Nyuma y’ihagarikwa ry’aya mashami, iyi kaminuza yamenyesheje abanyeshuri bayo uyu mwanzuro wafashwe kuwa 15 Werurwe 2017 mu itangazo yabandikiye ibasaba kuba batashye nyuma ikazabamenyesha igihe cyo gusubukurira amasomo.

Amabaruwa atandukanye yandikiwe iri shuri niyo yashingiyeho hafatwa umwanzuro. Gusa itangazo ryashyizwe ahagaragara Dr Jered Rugengande, Umuyobozi Mukuru w’iyi kaminuza, yavuze ko ibyo Minisitiri yari yarabasabye kubahiriza babikoze.

Rigira riti “ Icyo cyemezo kije kidutunguye twese, kuko ikintu cyose kaminuza yasabwe gukora cyarakozwe ndetse ubuyobozi bwa kaminuza mu mabaruwa yo kuwa 20 Ukuboza 2016 na 7 Gashyantare 2017 bwasabye Minisitiri kuza gukora igenzura kubyo kaminuza yakoze nyuma y’igenzura ryo ku itariki ya 25 Ukwakira 2016.”

Rikomeza rigira riti “ Igenzura Kaminuza yasabwe ntaryakozwe ahubwo itunguwe n’icyemezo cyo guhagarika ariya mashami.”

Kaminuza ivuga ko igomba kubahiriza icyemezo cya Minisitiri uhereye kuwa 16 Werurwe noneho igakomeza ibiganiro na Minisitiri w’Uburezi bigamije gusaba ko kiriya cyemezo cyahindurwa kuko ibisabwa byose ibyujuje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza