Minisiteri y’urubyiruko yiyemeje ihangwa ry’imirimo ibihumbi 100 mu mwaka umwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Gicurasi 2019 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Urubyiruko yiyemeje gufasha mu ihangwa ry’imirimo mishya y’urubyiruko igera ku bihumbi ijana mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, 2019/2020.

Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, Minisiteri y’urubyiruko yagenewe miliyari 1.9 Frw, avuye kuri miliyari 1.7 Frw yahawe mu ngengo y’imari y’imari y’uyu mwaka.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yabwiye The NewTimes ko ubu bagiye gushakisha abaterankunga kugira babashe kubona ingengo y’imari ihagije izabafasha kugira uruhare mu ihangwa ry’imirimo myinshi.

Bamwe muri abo baterankunga bazakorana harimo abafatanyabikorwa ba Gahunda y’Igihugu igamije kwihutisha ihangwa ry’imirimo, NEP: National Employment Program -Kora Wigire.

Yagize ati “Intego yacu ni uguteza imbere imishinga y’urubyiruko. Icyihutirwa ni uguha urubyiruko amahirwe mu guhanga imirimo y’ubucuruzi mu buhinzi, ikoranabuhanga, kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo n’ubugeni.”

Minisitiri Mbabazi yashimangiye ko bazakomeza gufasha urubyiruko kugaragaza no kubyaza umusaruro impano zarwo binyuze mu bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo n’Umuryango Imbuto Foundation, mu marushanwa yiswe Art Rwanda –Ubuhanzi yatangiye umwaka ushize.

Yagize ati “Urubyiruko rugera kuri 600 rwarigaragaje (ubushize). Twatoranyijemo 70 bagiye mu mahugurwa yihariye, tubaha hafi miliyoni 33 Frw nk’igishoro cyo gutangiza ngo bateze imbere impano zabo.”

Yavuze ko bamwe muri urwo rubyiruko ubu rwibumbiye mu makoperative agamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda haba mu mideli, filime, ubwanditsi n’ibindi.

Yijeje ko vuba aha urundi rubyiruko ruzahabwa amahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu rugashyirwa mu ngeri z’imirimo rufitemo impano.

Minisitiri Mbabazi kandi yavuze ko amarushanwa ya YouthConnect ari andi mahirwe ku rubyiruko mu kugaragaza ubushobozi bwarwo mu kwihangira imirimo.

Yagize ati “Dutoranya imishinga itatu muri buri karere, bivuze ko ku rwego rw’igihugu hatoranywa imishinga 90. Kugeza ubu tumaze guhuriza hamwe urubyiruko 626 rwahembwe. Bashinze za sosiyete zahanze akazi 8,309.”

Minisitiri yavuze ko umwaka utaha hazaza irindi rushanwa ryiswe ‘TVET Challenge’ rigamije gushakira igishoro abarangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo batangire guhanga imirimo.

Muri iri rushanwa abanyeshuri bazahabwa umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwabo n’udushya bifashishije ubumenyi bahawe mu ishuri.

Yavuze ko umwaka utaha kandi hazahangwa indi mirimo 2500 mu mushinga wo kubungabunga umugezi wa Nyabarongo no mu yindi mishinga igamije kurengera ibidukikije.

Rosemary Mbabazi yavuze ko indi intego ari ugutegura urubyiruko kugira ngo rugire umuco wo kwizigamira ndetse no gukorana n’ibigo by’imari ku buryo igihe inkunga rwahawe na Leta irangiye ruzajya rubasha gukomeza imishinga yarwo nta nkomyi.

Urubyiruko rugize hafi 70 % by’abaturage u Rwanda rufite kandi 77% by’urwo rubyiruko ruba mu bice by’icyaro.

Guverinoma ifite gahunda yo guhanga imirimo miliyoni 1.5 idashingiye ku buhinzi mu gihe cy’imyaka irindwi uhereye mu 2017.

U Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu ihangwa ry'imirimo idashingiye ku buhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza