Kwamamaza

Minisitiri Busingye yaganiriye n’Inama y’Ubuyobozi ya Polisi

Yanditswe kuya 9-10-2016 saa 09:17' na IGIHE


Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye unafite Polisi mu nshingano ze, yaganiriye n’Inama y’Ubuyobozi ya Polisi mu nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru.

Ni inama yari yitabiriwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi matageko, Evode Uwizeyimana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel K. Gasana, abamwungirije aribo, DIGP Dan Munyuza ushinzwe ibikorwa bya Polisi na DIGP Juvénal Marizamunda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Isabelle Kalihangabo, ba Komiseri muri Polisi, abayobozi ba Polisi mu Ntara n’abandi bapolisi bakuru.

Iyi yari inama ya mbere nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ishyizwe mu nshingano za Minisiteri y’Ubutabera mu ivugurura rikomeje gukorwa, aho umukuru wa Polisi yahaye ikaze Minisitiri Busingye anamwereka ubuyobozi bwa Polisi n’ibyo ikora.

Minisitiri yashimye Polisi y’u Rwanda ku buryo yubatse, ibyo ikora n’urwego rw’ubunyamwuga igezeho.Yabashishikarije gukomeza kwiyubaka yubakira ku ndangagaciro z’amateka yanakomeje kwerekana mu myaka 16 imaze ibayeho.

Yagize ati “N’ubwo ngikeneye kumenya byinshi mu mikorere ya Polisi, ariko ubushobozi n’ubunyamwuga mu kureba ko amategeko yubahirizwa mbona biri ku rwego rushimishije.”

Yagarutse ku ivugurura ririho maze avuga ko rigamije guhangana n’ibyaha mpuzamahanga bijyanye n’iterambere rigaragara ku isi.

Aha yagize ati “Dukeneye gutera imbere mu kugenza ibyaha no gukorera mu mucyo bitewe n’imiterere n’akamaro k’ibyo mukorera abaturage.Mutegerejweho umurimo unoze uva mu gutegura neza ibikorwa byanyu.”

Minisitiri w’Ubutabera yamenyesheje inama ko imiterere y’ivugurura rikomeje izashyira mu buryo iby’ubuzobere no kugabana akazi , mu gihe inzego zo zizakomeza gukorana mu bwuzuzanye.

Yijeje inkunga ye kugira ngo amavugurura arangire mu gihe gito gishoboka ngo ikigendererwa kigerweho.

Minisitiri Busingye , mu magambo akomeye, yamaganye ruswa maze agira ati “Ruswa ni kimwe mu bibazo bikomeye Afurika ifite kandi ituma habura ubwigenge, ituma habaho icyuho cyo kuvogerwa n’amahanga, inaniza inzego z’ubuyobozi, itsikamira iyubahirizwa ry’amategeko; ndashaka ko tubirwanya.”

Minisitiri Busingye kandi , yayoboye indi nama yari ihuriweho na Polisi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), ku Kacyiru, bakaba bigiye hamwe ku mavugurura areba impande zombi zose zisigaye zibarizwa muri Minisiteri y’Ubutabera.

Aya mavugurura akaba ari kimwe mu ishyirwa mu bikorwa by’icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 10 Kanama yemeje iby’ivugururwa rya Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa(RCS), aho zanahawe Minisiteri y’Ubutabera mu nshingano.

Evode Uwizeyimana, Minisitiri Busingye Johnston n'Umuyobozi wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 9 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved