Minisitiri Busingye yasabye abanyamategeko kubaha amahame y’umwuga wabo

Yanditswe na
Kuya 27 Ukuboza 2016 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yasabye abanyamategeko gukora badaharanira inyungu z’abakiliya ngo birengagize amahame akomeye agenga umwuga wabo.

Yabibasabye mu cyumweru gishize ubwo yari yitabiriye inama y’Urugaga rw’abavoka, yari igamije gusuzuma uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati” Ntimukirengagize amahame n’ubunyamwuga kubera inyungu z’abakiliya banyu. Amategeko, amateka n’amabwiriza byose byateganyijwe kugira ngo bidufashe kugera ku ntego; nimwe nkingi ya mwamba muri uru rugendo.”

Nk’uko The Newtimes yabyanditse, Minisitiri Busingye yagaragaje ko nubwo urugaga rw’abavoka rwavuye kure igihe ari iki ngo batangire kuzana impinduka zubaka.

Yanabasabye gutegura imishinga y’amategeko ashyiraho ibihano biremereye ku bakora ibyaha, by’umwihariko ibijyanye na ruswa.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka, Julien Kavaruganda yavuze ko buri munyamategeko akwiye kugira uruhare mu biganiro bishyiraho amasezerano ndetse akanakurikirana uburyo ibiyakubiyemo bishyirwa mu bikorwa.

Ati ”Akamaro k’umunyamategeko ni ukugira inama umukiliya; buri igihe uko batanze igitekerezo mu bijyanye n’amategeko, bakwiye kureba niba bari gutanga umusanzu mu izamuka ry’ubukungu n’iterambere ry’igihugu. Ntabwo babikora ku buntu, serivisi batanze barazishyurwa.”

Kavaruganda kandi yagaragaje ko ubunyamwuga bukwiye gushimangirwa ndetse bagashyira imbaraga mu kumenya neza indimi kugira ngo babashe gufasha igihugu mu biganiro mpuzamahanga ndetse bajye no gukorera mu bindi bihugu.

Abanyamategeko bari bitabiriye iyi nama bagaragaje ubushake mu gukorana na leta ariko basaba ko amwe mu mabwiriza akunze kubagora mu mwuga wabo yavugururwa.

Uwitwa Murekatete Henriette yagize ati” Turifuza ko leta yadukorera ubuvugizi, abanyamategeko bakiri bato bakajya bemererwa gukurikirana imanza zo ku rwego rwo hejuru, cyane cyane iziba zirimo ibigo bikomeye bya leta. Usanga abafite uburambe buri hejuru y’imyaka irindwi aribo gusa bemererwa kuzikurikirana.”

Robert Ssali we yavuze ko kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza, inkiko zikwiye kujya zihutisha imanza aho ahamya ko gutinda gutangira bimaze kuba nk’umuco.

Abanyamategeko kandi biyemeje gutangira gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo gukurikirana aho imanza zigeze by’umwihariko uburyo buzwi nka ‘Integrated Electronic Case Management System, IECMS’.

Minisitiri w’Ubutabere yabemereye ko hagiye gusuzumwa uburyo leta yafungurira imiryango abanyamategeko bakiri bato na bo bakajya bahabwa amahirwe yo gukurikirana imanza zo mu rwego rwo hejuru.

Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye yasabye abanyamategeko kwita ku mahame agenga umwuga wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza