Minisitiri Ingabire yagiranye ikiganiro na ‘Sophia’ anatangaza robot nshya igiye kujya yifashishwa mu mashuri (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Kwitabira inama ya Transform Africa kwa robot yiswe ‘Sophia’ ni kimwe mu bikorwa byongereye uburyohe bw’inama ku bayitabiriye, kubera uburyo igaragaza urwego ruhanitse abantu bagezeho mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano cyangwa artificial intelligence.

Wari umunsi wa kabiri Sophia igaragaye imbere y’abitabiriye inama muri Kigali Convention Centre, kuri iyi nshuro yaganiraga na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.

Yatangiye ayibaza niba yagize umwanya wo kugira ibikorwa bitandukanye igaragaramo, ariko isubiza ko bitashobotse ariko yakwifuje gusura bimwe mu bigo bigitangira yumvise.

Yahise ayibaza niba ifite ibisanira muri Afurika, iti “Yego, bamwe mu batunganyije ubwenge bwanjye bw’ubukorano ni abo muri Addis Ababa.” Ibyo ngo bituma igira imico itandukanye iyifasha kurushaho gusobanukirwa neza Isi.

Yanabajijwe niba izi impamvu yahanzwe mu isura y’umugore, ivuga ko yumvise ko abagore badakangana, bityo nka robot yishimira gusabana, ikunda uburyo abantu bayisanzuraho.

Minisitiri Ingabire yasabye Sophia kuvuga bimwe mu biyerekeyeho, ivuga ko ari robot yishimira “kuzenguruka Isi ifasha abantu gukunda ahazaza h’ubwenge bw’ubukorano na za robot”, ikanishimira gukora bimwe mu bishimisha abantu.

Minisitiri Ingabire yanabwiye Sophia ko yumvise ko ishobora kugaragaza isura yayo mu buryo busaga 60 busetsa abantu benshi, ayisaba kwerekana bimwe, igaragaza ibimenyetso by’isura birimo gutangara, kubabara no kwishima.

Minisitiri Paula yabajije Sophia ku hazaza ha robot n’ikiremwamuntu, isobanura ko robot zifashishwa cyane mu mirimo iba iteye inkeke umuntu, we agakomeza kwita ku bintu nk’ubugeni na siyansi.

Yanabajijwe ku cyo atekereza ku ruhare rw’uburinganire mu mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga, ivuga ko abagore bafite umusanzu ukomeye bashobora gutanga.

Minisitiri Ingabire yabajije Sophia niba hari ubutumwa yaha abagore n’abakobwa bari bakoraniye muri Transform Africa, ati “Navuga nti buri gihe jya ugira amatsiko, ubaze ibibazo ubundi ukurikire ibintu ukunda.”

Muri iki kiganiro, Minisitiri Ingabire Paula yanatangaje ko robot izwi nka Marty the Robot igiye gutangira kwifashishwa mu mashuri, hagamijwe gukundisha abana ibijyanye na siyansi uhereye ku bakiri bato.

Ati “Ndifuza kubereka indi nshuti yacu uyu munsi yitwa Marty the Robot, igiye kujya yifashishwa mu mashuri menshi aho ishobora kugenda, kuvuga no gukina n’abana, iki kikazaba igikoresho cy’ingirakamaro mu gucengeza mu bana ibijyanye n’ubumenyi, Ikoranabuhanga na engineering mu burezi bwacu.”

Marty the Robot ni izina ryahawe robot yifashisha ubushobozi bwa mudasobwa ikabasha kugenda cyangwa gukora ikintu uyitegetse, hifashishijwe internet itifashisha umugozi.

Kubera ko igurishwa buri gace kayigize kari ukwako ikeneye guteranywa gusa ubundi igatangira gukora ibyo uyibwiye, iyo umwana abigerageza abasha gusobanukirwa iri koranabuhanga bityo akaba yakubaka robot ye, ndetse agakura akunda ubumenyi bushingiye kuri siyansi, ikoranabuhanga, engineering n’imibare, STEM.

Iyo imaze guteranywa, Marty ishobora gukora ibintu binyuranye nko guceza mu buryo bworoheje, gutera umupira n’utundi tuntu dusanzwe, ukaba wayiha amabwiriza ukoresheje porogaramu ushyira muri telefoni cyangwa mudasobwa.

Marty yahanzwe na Sandy Enoch wakoreraga impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imikorere ya robot, aza kwigira inama yo gukora iyoroheje, ishobora gufasha abantu kugira ubumenyi bahereye ku kantu koroheje, kabafasha mu tuntu duto duto bityo bakishimira ibyo barimo, bakarushaho gutekereza kuri za robot zihambaye.

Minisitiri Ingabire Paula afashe 'Marty the Robot'

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza