Minisitiri Mbabazi yasabye abashinzwe urubyiruko kurufasha kubyaza umusaruro impano zarwo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Ukwakira 2017 saa 05:12
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yasabye ko urubyiruko rufite impano hirya no hino mu gihugu rufashwa kuzibyaza umusaruro kugira ngo zibashe kuruteza imbere.

Yabitangaje ku wa Gatanu w’iki cyumweru mu gikorwa cyo kugaragaza uko uturere twesheje imihigo ya 2016-2017 y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, no gusinya imishya y’umwaka wa 2017-2018.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko igihugu kiri kwihuta mu iterambere, bityo ko hakwiye umusanzu w’urubyiruko.

Ati “Igihugu cyacu kirihuta mu iterambere, iyo wihuta ugira n’ibishaka kukuzitira bitandukanye, ndashaka ko dufatanya kurushaho dufashe urubyiruko gutera imbere, guhindura imikorere, kuva mu biyobyabwenge.”

Yavuze ko urubyiruko hirya no hino mu gihugu rufite impano nyinshi kandi zibyajwe umusaruro zarugirira akamaro.

Ati “Urubyiruko rwinshi rufite impano zitandukanye rushobora gukoresha neza zikarufasha kwiteza imbere mu buryo bufatika, mwegere abafatanyabikorwa babafashe.”

Mu kugaragaza uko uturere twesheje imihigo y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ya 2016-2017, Akarere ka Kamonyi niko kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 89.29 %, ku mwanya wa kabiri haza Ngoma n’amanota 88.46 % , Nyamasheke iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 86.56 %.

Muri rusange, imihigo y’ubukungu yeshejwe kuri 72.92 %; Imibereho myiza yeswa ku kigero cya 78.84 % naho imiyoborere myiza yeswa ku kigero cya 75.74%.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Kamonyi, Kamanzi Ernest yavuze ko umwanya wa mbere babonye bawukesha ubufatanye n’izindi nzego kandi ko bazakomeza gufatanya.

Ati “Ubufatanye ni ishingiro ryo kugera kuri byinshi, ndashimira ubufatanye tugirana n’abayobozi b’akarere ndetse na komite yose y’urubyiruko.”

Uturere dutatu twa mbere n’ibigo by’urubyiruko bitatu bya mbere byahawe ibikombe ndetse na mudasobwa zo gukoresha.

Uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo y’urubyiruko

1.Kamonyi 89.29 %

2.Ngoma 88.46 %

3.Nyamasheke 86,56 %

4.Rusizi 86,44 %

5.Gisagara 82,46 %

6.Huye

7.Gatsibo

8.Kicukiro

9.Ruhango

10.Nyarugenge

11.Gekenke

12.Nyamagabe

13.Rubavu

14.Kirehe

15.Ngororero

16.Burera

17.Rwamagana

18.Nyaruguru

19.Bugesera

20.Nyagatare

21.Rulindo

22.Muhanga

23.Gasabo

24.Musanze

25.Gicumbi

26.Kayonza

27.Karongi

28.Nyabihu

29.Rutsiro

30.Nyanza

Nyuma yo gutanga impanuro, Minisitiri Mbabazi yasinyanye imihigo y'uyu mwaka n'urubyiruko
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko na Visi Meya bahabwa igihembo na Ingabire Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere ka Kaminyi, Kamanzi Ernest ashyikirizwa igikombe na Minisitiri Mbabazi hamwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage , Prisca Uwamahoro
Minisitiri Mbabazi ashimira ibigo by'urubyiruko byitwaye neza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NYC, Mwesigwa Robert agaragaza ibigenderwaho mu gutanga amanota mu mihigo
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi asaba gukorana n'abafatanyabikorwa mu guhangana n'ibibazo by'urubyiruko
Ba visi meya bashinzwe imibereho myiza y'abaturage basabwe kujya bafasha urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza