Minisitiri Murasira yavuze ko umutekano utagerwaho hari ibyorezo bihitana ubuzima bw’abaturage

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, yavuze ko abaturage badashobora gutekana mu gihe hari indwara z’ibyorezo ziri kubatwara ubuzima.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere atangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga yiga ku buryo bwo gukumira no kurwanya ibyorezo bikomeje kwibasira umugabane wa Afurika. Yakiriwe n’u Rwanda binyuze mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Iyi nama y’Umuryango wa APORA [African Paternership Outbreak Response Alliance], ibaye ku nshuro ya karindwi yatangiye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019, yahurije hamwe abayobozi bashinzwe guteganya, kurwanya no kubaganya ingaruka z’ibyorezo bo mu bihugu 25.

Minisitiri Maj. Gen. Murasira yavuze ko umutekano w’abaturage uza imbere kandi ntabwo wagerwaho igihe hari ibyorezo biri guhitana ubuzima bwabo.

Yagize ati “Kuri twe nk’igihugu, umutekano w’abaturage wacu uza imbere, ntabwo abaturage batekana igihe hari icyorezo kiri kubica.”

“Niyo mpamvu dufata igihungabanya ubuzima bw’abaturage nk’umwanzi wa mbere kandi niyo mpamvu dufata iya mbere nk’abagabo n’abagore mu kurwanya no kurinda abaturage indwara cyangwa icyorezo icyo ari cyo cyose.”

Iyi nama ibaye mu gihe Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu giherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Ebola imaze kwica abantu 1 122, barenga 2/3 by’abo yagaragayeho.

U Rwanda rumaze igihe ruhugura abantu uko batanga ubufasha mu gihe hagira ugaragaraza ibimenyetso bya Ebola.

Mu 2014, ubwo iki cyorezo cyari kibasiye ibihugu bitandukanye byo muri Afurika, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byakoze umwitozo wo kurwanya Ebola ndetse binahugura amatsinda abiri y’abantu 16 bashobora gutanga ubufasha mu gihe iki cyorezo cyaba cyagaragaye.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kanombe, Col. Dr. Kagimbana Jean Chrysostome, yavuze ko abaturage badakwiye kugira impungenge kuko u Rwanda ruhora rwiteguye no guhangana n’indwara z’ibyorezo.

Col. Dr. Kagimbana yavuze kandi ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima hakomeje indi myitozo yo kwirinda no guhangana na Ebola.

Yakomeje agira ati “Ku mipaka yose hari abantu bacunga urujya n’uruza rw’abantu, naho rero hagize ugaragaza ibimenyesto bya Ebola, twahita twoherezayo ya matsinda yabihuguriwe akajya gutanga ubufasha. Abaturage rero ntibakwiye kugira impungenge, Ebola ni umwanzi nk’abandi nayo duhora tuyiteguye.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yavuze ko iyi nama ije mu gihe ibihugu bya Afurika biri kwishyira hamwe mu nzego zitandukanye kandi ari igisubizo ku bibazo bitandukanye byugarije umugabane wa Afurika mu rwego rw’ubuvuzi.

Yagize ati “Uku kwishyira hamwe kwerekana ubushake bw’ibihugu bya Afurika n’abafatanyabikorwa b’ibihugu byacu bashyize hamwe mu gukumira no kurwanya ibyorezo bigaragara nk’ibishaka kwangiza urwego rw’ubuvuzi.”

Iyi nama y’Umuryango wa APORA iteganyijwe kuzasozwa ku wa 23 Gicurasi 2019, ahazafatirwa ingamba z’ubufatanye hagati y’ibihugu mu gukumira no guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibyorezo.

Abitabiriye iyi nama baturutse mu bihugu 25 byo hirya no hino muri Afurika
Abitabiriye iyi nama ya APORO bararebera hamwe uburyo bwo gukumira ibyorezo no guhangana n'ingaruka zabyo
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo n'abasirikare bakora mu bijyanye no gukumira ibyorezo
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, ubwo yagezaga impanuro ku bitabiriye iyi nama ya APORO
Minisitiri Maj. Gen. Murasira yavuze ko umutekano w'abaturage utagerwaho mu gihe hari ibyorezo biri guhitana ubuzima bwa bamwe
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane yasabye ubufatanye bw'ibihugu mu nzego zirimo urw'ubuvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza