Dr Mutimura yagaragaje ko ibyigishwa mu mashuri bigomba guhindukana n’uko isoko ry’umurimo rihinduka

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Abikorera by’umwihariko abafite ibigo bitanga akazi ku barangiza amashuri baracyagaragaza ko ubumenyi bazana mu kazi budahura n’ubwo baba bifuzwaho.

Iyi ni imwe mu ngingo zagarutsweho cyane mu nama yahurije hamwe Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Abikorera mu Rwanda n’impuguke mu byiciro bitandukanye baturutse hirya no hino.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko yo “Guhuza ubumenyi butangwa mu ishuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo”, yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2019.

Bamwe mu bikorera bari muri ibi biganiro bagaragaje ko abarangiza amashuri nta bushobozi buhagije baba bafite ugereranyije n’ibyo basabwa n’abakoresha.

Kwizera Christelle uyobora ikigo Water Access Rwanda yavuze ko yize ibijyanye na Engineering muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abirangije ajya kwihangira umurimo.

Akurikije ibyo yize mu 20 ishize, ngo ibyinshi ntibigikoreshwa bitewe n’uko iterambere ry’ikoranabuhanga rigenda rihinduka.

Kuri we asanga abanyeshuri bakwiye kujya bigishwa amasomo ariko bakagira n’umwanya wo guhabwa ubumenyi rusange bujyanye n’ibiri hanze y’ishuri birimo uko bakira abakiriya, uko bikemurira ibibazo, uko bategura raporo no kubahiriza igihe.

Yagize ati “Nize Engineering muri Amerika. Ubu ugera ku isoko ry’umurimo ugasanga ibyo wize byarahindutse cyangwa biranashaje, ariko iyo wahawe ubwo bumenyi uzi gukorera ibintu ku gihe, iyo ubifite ibindi wanabyigira mu kazi.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura yavuze ko iki kibazo kigihari ariko hari icyizere binyuze mu mikoranire hagati y’abigisha n’abikorera.

Yagize ati “Isi turimo ihora ihinduka cyane. Telefone dukoresha abenshi zifite ubushobozi buruta inshuro icumi ibyo mudasobwa yakoraga mu myaka 20 ishize. Ikoranabuhanga rirahinduka n’ibiri ku isoko ry’umurimo birahinduka.”

Yakomeje agira ati “Igikomeye cyane ni ubufatanye bw’abigisha n’abari ku isoko ry’umurimo kugira ngo duhore duhindura imfashanyigisho n’uburyo twigisha u Rwanda rw’ejo kugira ngo bagire ubushobozi bakoresha ku isoko ry’umurimo.”

Rwiyemezamirimo si uwabuze akazi

Mu biganiro byatanzwe hagaragajwe zimwe mu mpungenge ziri ku isoko ry’umurimo aho hari abihangira umurimo nyuma y’umwaka umwe bya bigo bashinze bigasenyuka kuko bagiye gushaka akazi mu bindi.

Kwizera yavuze ko uwihangira umurimo atari uwabuze akazi ahubwo ari uwabyiyemeje uzi icyo ashaka.

Yagize ati “Mbona urubyiruko akenshi bababwira ngo bajye kwihangira imirimo nk’igisubizo cyo kubura akazi kandi umuntu ushobora kwihangira umurimo akaba rwiyemezamirimo na we afite ibyo agomba kuba afite.”

“Kwihangira imirimo no kwiyemeza imirimo ntabwo ari buri wese ubikora, niba rwiyemezamirimo abaye ari wa muntu wabuze akazi kuko adashoboye, urumva se we azakora iki?”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yavuze ko umwana uri mu ishuri akwiye gufashwa gutangira gutekereza kwihangira imirimo ataragera ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Ubundi umuntu agomba kugira ibyo bitekerezo akiri no mu ishuri, akumva ko azikorera atari ukuvuga ngo nabuze akazi reka njye kwihangira imirimo. Agomba kugira izo ntekerezo zo guhanga ibishya akiri no mu mashuri.”

Ubushakashatsi bugaragaza uko isoko ry’umurimo rihagaze mu gihugu, Labour Force Survey (LFS) bwamuritswe mu Ukwakira 2017 bwagaragaje ko umubare w’abanyarwanda badafite akazi uri kuri 16.7 %, mu rubyiruko bukaba kuri 21 %.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) iteganya ko nibura mu gihugu hazahangwa imirimo mishya idashingiye ku buhinzi igera kuri miliyoni 1.5.

Minisitiri Mutimura yagaragaje ko hakenewe ubufatanye hagati y'abigisha n'abikorera bari ku isoko ry'umurimo
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama yiga ku cyakorwa ngo ibitangwa mu mashuri bijye bihura n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza