Minisitiri Nyirasafari yasabye urubyiruko kudahubukira gushaka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Nzeri 2017 saa 11:01
Yasuwe :
1 0

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperance, yasabye ko inzego zifatanye kugira ngo abagiye gushyingiranwa bajye bategurwa bihagije, babane buri wese yumva inshingano ze kandi akazikurikiza.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka itanu ya Famille Esperance (FAES), umuryango ufite intego eshanu zirimo gusenga no kubakira urugo kuri Kirisitu, kuganira kw’abashakanye, gufashanya kugira ngo ingo zibeho zifite amizero, kurera abana neza mu nzira z’ubukirisitu no mu migenzo myiza no kwamamaza urukundo rw’Imana mu ngo z’abashakanye.

Ni umuryango uhuriza hamwe abashakanye, abibana kubw’impamvu zitandukanye n’abitegura gushyingiranwa, bahura bakajya inama ndetse bagahabwa n’izindi nyigisho z’ubuzima.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko ingo zikenewe atari iz’umuntu ajya gutahamo agatangira kugira amakenga, kandi ubusanzwe Itegeko Nshinga ry’u Rwanda na Bibiliya bihamya Umuryango ariryo shingiro rya byose.

Yavuze ko urugo ruba rukwiye kuba igicumbi cy’amahoro, umutekano n’urukundo kuko iyo “ababyeyi babanye neza babera urumuri abo babyaye, bigatuma uko bagenda bakomokanaho baba abantu bakorera igihugu bagakorera n’Imana.”

Yakomeje agira ati “Kubana ni umushinga ukomeye nk’uko tugira imishinga abantu bakayiga, bakareba niba aniba ari umushinga ushobora kujyana muri banki ukabona inguzanyo. Rwose twe guhubuka.”

Yavuze ko hari ababikoze hambere mu ‘buryo bwa cyimeza’ Imana ikabafasha bigakunda, ariko muri iki gihe kubera n’iterambere, hakenewe ubufatanye kugira ngo abagiye gushaka bategurwe neza bamenye icyo gushaka bivuze.

Yakomeje agira ati “Ntabwo gushaka ari ukuvuga ngo waragumiwe, ngo ni ukuzuza umuhango nk’uko ba mama babikoze ngo ubwo niko bigomba kugenda. Ariko natwe buriya abantu hari ukuntu tutorohera urubyiruko, aragira imyaka makumyabiri n’ingahe, mu giturage ho hari ubwo ngo agira na 19, 20 bati washaje. Ibyo nabyo bigatuma umuntu ashobora kwirukanka.”

“Tukaba dusabwa kubizirikana twese tukabigiramo uruhare, abantu bagategurwa bagasobanurirwa inshingano z’abashakanye, burya ni inshingano umuntu agomba kumva ko agiye kubaka neza azizi.”

Yavuze ko iyo abantu bateguwe neza bakabwirwa uko abantu babana, bitajya bigera aho umuntu akubitwa, ‘ahinduka umuzamu’, ahubwo haba hari umupaka. Gusa ngo igihe kwihangana byanze, amategeko y’u Rwanda yemera ko abashakanye bashobora gutandukana.

Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda, unafite Umuryango mu nshingano muri Kiliziya Gatolika, yavuze ko Kiliziya ifatanyije na leta mu kuzamura imibereho y’ingo kuko ihangayikishije muri iki gihe.

Yashimye Famille Esperance ikomeje kwita cyane ku busugire bw’ingo, avuga ko ari andi maboko Kiliziya yungutse mu kurushaho gusesengura ibibazo no gushaka ibisubizo.

Yasabye ingo gusigasira urukundo rw’abashakanye kuko ariyo sano bafitanye n’Imana, kandi bakarugaragarizanya kuko Imana yagennye ko mu rugo “ariho urukundo rugomba kwisanzura, urukundo rw’abashakanye rukaba ari cyo gicumbi cy’urukundo mu bantu.”

Umubikira Immaculée Uwamariya washinze Famille Esperance, yavuze ko uyu muryango ugamije gufasha abashakanye kubona uburyo bwo gukemura ibibazo kandi bitabahungabanyije, na buri wese akabasha kuzuza inshingano ze mu rugo, byo musingi w’ubwumvikane.

Yagize ati “Twifuzaga kubaka ingo zifite umunezero uhoraho, atari umunezero wo mu bugeni gusa. Ubundi uko umugabo n’umugore bamarana igihe niko n’urukundo rwabo ruba rugomba gukura nubwo batabura guhura n’ibigeragezo.”

Sr Uwamariya yibukije abashakanye ko urugo ari ijuru rito kandi kuri buri umwe, mugenzi we aba ari impano y’Imana akaba n’ubwiza bwayo.

Yakomeje agira ati “Iyo utakibona uwo mwashakanye mo ubwiza bw’Imana muba mwatangiye gutandukira. Niba Isi ishobora gukira, izakizwa n’umuryango, niba igihugu gishobora kuba cyiza, kizagirwa cyiza n’umuryango.”

Ephrem Majyambere na Cecille Uwambayinema bo mu karere ka Gisagara, ni bamwe mu bagaragaje ko bafashijwe na Famille Esperence. Urugo rwabo rwagize ibibazo, umugabo aba ariwe ubanza kwinjira muri Famille Esperance, ibyo yize akajya abishyira ku gapapuro ku meza, umugore yakabona akagasoma.

Icyo gihe ngo urugo rwabo bubatse mu 2004 rwendaga gusenyuka, ariko bamaze kubona inyigisho rurongera ruriyubaka.

Uwambayinema yagize ati “Nabonye inyigisho zimfasha, ariko icyo twasaba ni uko inyigisho zikwiye guhera mu rubyiruko, kuko bamwe bashaka bumva ko bagiye kuba muri paradizo, ariko ntibibuke ko iyo paradizo bagomba kugira uruhare mu kuyubaka,”

Abitabiriye uyu muhango bagize n’umwanya wo gukusanya inkunga yo gushaka aho Famille Esperance izajya ikorera, hakusanywa 262 500 Frw ako kanya, bemera kuzatanga 4 862 000 Frw na $100 ndetse bemererwa no kujya bifashisha icyumba mberabyombi cya ILDP.

Minisitiri wÆUburinganire n'iterambere ry'umuryango, Nyirasafari Esperance
Umubikira Uwamariya washinze Famille Esperance
Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda, unafite Umuryango mu nshingano muri Kiliziya
Musenyeri Servilien Nzakamwita wa Diyosezi ya Byumba
Kayiganwa Goberthe Justine nawe yafashijwe cyane na Famille Esperance nyuma yo gutandukana n'umugabo
Sr Uwamaliya yasabye ko ingo ziba igicumbi cy'urukundo
Famille Esperance yanafashije urugo rwa Ephrem Majyambere na Cecile Uwambayinema rwendaga gusenyuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza