Minisitiri Rwanyindo yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda birimo ibanga ry’iterambere

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Gicurasi 2019 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda bifite amahirwe menshi mu kuzamura iterambere ry’abaturage, asaba buri munyarwanda gukora kinyamwuga mu murimo yerekejeho amaboko.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Uyu munsi ukaba wahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 umuryango mpuzamahanga w’umurimo umaze ubayeho.

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda byitaweho neza byatanga akazi ku bantu benshi ndetse bikanateza imbere ababikora.

Ati “Ibikorerwa iwacu bitwereka ko bifite uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu, ubu ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri n’ibindi byoroheje imikorere ku buryo tworoye inka zitanga umukamo, tugakora ubuhinzi bw’umwuga busagurira amasoko, tugakora ubucuruzi kinyamwuga duteza imbere iby’iwacu, twarushaho gutera imbere.”

Yasabye buri muturage kumenya gutanga serivisi nziza kuko bituma ababagana baba benshi bitewe nuko baba bashimye serivisi bahawe.

Ati “Iyo utanga serivisi nziza abakugana bariyongera imikorere igahinduka ugatera imbere, ikindi utanga akazi ku bantu benshi maze umubare w’abadafite akazi ukagabanuka.”

Gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi igaragaza ko hazahangwa imirimo mishya ibyara inyungu ingana na miliyoni n’igice. Iyo mirimo mishya ikazabyarwa cyane n’ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kongera inganda, ubukerarugendo n’ibindi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko u Rwanda rufite umutekano usesuye ku buryo ari amahirwe y’iterambere ku bantu bakora imirimo itandukanye.

Yasabye abakozi babeshya inzego bakorera kwisubiraho bagashyira imbere iterambere ry’umurimo.

Ati “Hari umukozi usanga arenganya urwego akorera arubeshya ko arukorera ahubwo amasaha menshi yikorera ibye, bene aba usanga nta musaruro bageza ku nzego bakorera, turabasaba kwisubiraho bakaba abakozi beza baharanira inyungu z’ibigo bakorera.”

Ku rwego rw’igihugu umunsi w’umurimo wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare. Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba igira iti “Umurimo unoze umusemburo w’iterambere rirambye.”

Hakaswe umutsima ugaragaza kwishimira imyaka 100 y'umuryango mpuzamahanga w'umurimo
Habimana Jean Pierre yahembwe nk'umwe mu banyamakuru bakoze inkuru nziza zishishikariza abantu gukora
Ndungutse Epa yahembwe ibihumbi 800 Frw nk'umunyamakuru wakoze ibiganiro bishishikariza abaturage kugana umurimo
Niyonagize Fulgence niwe munyamakuru wahembwe nk'umunyamakuru wa mbere wakoze inkuru ishishikariza abanyarwanda kugana umurimo
Minisitiri Rwanyindo yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda bifite uruhare mu kongera imirimo ihangwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza