Minisitiri Shyaka yasabye urubyiruko ruri ku rugerero kwirinda uburangare

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Gicurasi 2019 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye urubyiruko ruri ku rugerero ruciye ingando kwirinda kuba indangare ahubwo bakarangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yatangizaga urugerero ruciye ingando mu Karere ka Kayonza.

Urugerero ruciye ingando ni itorero rikorwa n’Inkomezabigwi (Intore z’urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye muri 2018), icyiciro cya Karindwi. Muri uyu mwaka wa 2019, urugerero ruciye ingando rurabera ku rwego rw’Akarere.

Minisitiri Prof. Shyaka Anastase yavuze ko uyu mwaka udasanzwe kuko ari bwo bwa mbere urugerero rukorewe mu turere twose ngo ubundi rwakorerwaga ku rwego rw’igihugu.

Yasabye intore zitabiriye uru rugerero kutaba ibisamanzuki ahubwo bakarangwa n’indangagaciro ati “Nimwitonda mugakorera ku ntego nta na kimwe muzahomba. Mube urubyiruko rwiza rufite icyerekezo, ruzi icyo rushaka, ntimuzabe ibisamanzuki. Mugire umuco murangwe n’indangagaciro za Kinyarwanda.”

Minisitiri Shyaka yanavuze ko bifuza ko uyu mwaka urugerero rwazatanga umusaruro kurusha imyaka yashize.

Ati “ Turifuza ko uyu mwaka urugerero ruciye ingando ruba koko rutanga icyerekezo kizamura imibereho y’abaturage yaba ibikorwa byo kubaka, ibyo kwigisha abaturage, kurwanya imirire mibi n’ubundi bukangurambaga buzakorwa. Turifuza ko bigira igisubizo bitanga ku baturage bazabikorerwa.”

Perezida w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard yashimiye intore zitabiriye urugerero ruciye ingando, abasaba kurangwa n’indangagaciro mu minsi bazamara batozwa.

Yasabye abatoza b’intore kubikora bya nyabyo kugira ngo abazatozwa bazabe ingirakamaro.

Ati “Izi ntore turazitoza nk’izizajya gutoza izindi kandi twasezeranye ko utoreza u Rwanda adapfubya, ubu muri mu kwanyu ntimusigane ahubwo mukore neza twubake igihugu cyacu.”

Mu karere ka Kayonza hitabiriye intore 201 zaturutse mu tugari 50 mu gihe mu ntara y’iburasirazuba ryitabiriwe n’intore 1944.

Muri Kayonza, intore ziyemeje kuvugurura inzu 15 z’abatishoboye, kubaka ubwiherero 10, gukurungira inzu 15, kubaka uturima tw’igikoni 58 ndetse no gushyira inzira z’amazi ku nkengero z’umuhanda ureshya n’ibirometero 3.5.

Urugerero ruciye ingando ku rwego rw’igihugu rwitabiriwe n’Intore 8,265 ziturutse mu turere 30, zigizwe n’abahungu 4,424 ndetse n’abakobwa 3,841.

Intore zageze ku byanya zitorezwamo tariki 12 Gicurasi 2019, bikaba biteganyijwe ko zizasoza urwo rugerero tariki 22 Kamena 2019.

Minisitiri Shyaka yanavuze ko bifuza ko uyu mwaka urugerero rwazatanga umusaruro kurusha imyaka yashize.
Intore zasinye imihigo y'ibyo zizageraho mu rugerero ruciye ingando
Perezida w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard yashimiye intore zitabiriye urugerero ruciye ingando, abasaba kurangwa n’indangagaciro mu minsi bazamara batozwa
Mu karere ka Kayonza hitabiriye intore 201 zaturutse mu tugari 50 mu gihe mu ntara y’iburasirazuba ryitabiriwe n’intore 1944.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza