Minisitiri Shyaka yatanze igihe ntarengwa ku ngo zidafite ubwiherero i Nyaruguru

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 30 Mata 2019 saa 06:08
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyaruguru guhagurukira ikibazo cy’ingo zitagira ubwiherero kigakemurwa mu mezi atarenze atandatu.

Yabisabye kuri uyu wa Kabiri ubwo yasuraga ako Karere akagirana inama mpuzabikorwa n’abayobozi bose bo ku nzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugera ku karere.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ni icy’ingo zirenga 23 000 zabuze amabati yo gusakara ubwiherero zubakiwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko icyo kibazo cy’ingo zidafite ubwiherero kibangamye cyane.

Ati “Turacyafite ingo zifite ubwiherero budasakaye n’ubwo twabonye inkunga yo kugura amabati ku buryo buduhendukiye ariko ntabwo azaburangiza bwose. Ubu ingo 23 817 zifite ubwiherero budasakaye.”

Habitegeko yavuze ko ubwo baheruka gukora ibarura basanze ingo zitagira ubwiherero na mba n’izifite ibitujuje ibisabwa zose uziteranyije ari 34 654.

Ngo bagerageje kubakira abatabufite no gufasha abafite ubutujuje ibisabwa kubuvugurura ariko bahura n’ikibazo cyo kubura amabati yo gusakara ku buryo kugeza ubu ingo 23 817 zikeneye amabati yo gusakara ubwiherero.

Minisitiri Shyaka yabajije neza niba iyo mibare ari yo, asaba ko icyo kibazo cyitabwaho vuba kigakemurwa mu mezi atarenze atandatu.

Ati “Ndagira ngo tutaza no kubipfa; nyakubakwa Meya, nyakubahwa Guverineri, njyewe ndabaha amezi atandatu gusa, ibintu by’ubwiherero bihinduke amateka muri aka karere.”

Yabasabye ko begera abaturage bakabaganiriza ibyiza byo kugira ubwiherero n’isuku birinda kubahutaza.

Mu batanze ibitekerezo bavuze ko kugira ngo ikibazo cy’ubwiherero gikemuke ari uko umuntu wese usabye icyangombwa cyo kubaka mu byo azajya asabwa kwitaho harimo no kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagaragaje ko hakiri imiryango iri ku kigero cya 52% iri munsi y’umurongo w’ubukene n’indi ibana n’amatungo mu nzu bigateza umwanda.

Hari kandi imirango ibaho isembera kuko idafite aho kuba n’indi ikiba mu nzu zimeze nka nyakatsi.

Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Nyaruguru
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, aganira n'abayobzi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Nyarugru
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasuye Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa kabiri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza