Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente azitabira inama y’urubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri Amerika

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente azitabira inama ihuza urubyiruko rw’abanyamwuga ruturuka mu Rwanda, izabera mu Mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nama izabera muri Kaminuza ya Indianapolis kuri uyu wa 25 Gicurasi 2019, yateguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba ahandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ababa muri Leta ya Indianna.

Ni inama yitezweho gutuma urubyiruko n’abandi banyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare mu kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Amerika, Prof. John Musiine, yavuze ko banatumiye ibigo byinshi byifuza gushora imari yabyo mu Rwanda, akaba ari amahirwe bizabona yo kwibonera abanyamwuga baturuka mu Rwanda babifasha mu gihe byiyemeje kuyihashora.

Mu bandi bazitabira iyi nama harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, Intumwa y’u Rwanda muri Loni, Kageza Sakufi Rumongi n’abandi.

Hazaba hari kandi abayobozi b’amahuriro y’abanyarwanda baba muri Amerika, abahanzi b’abanyarwanda barimo ababa mu Rwanda no muri Amerika nka Aisha Ciney, Intore Masamba, Aline Gahongayire, Emmy. N, abanyamideli, abanyamakuru n’abandi.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente azitabira inama ihuza urubyiruko rw’abanyamwuga ruturuka mu Rwanda, izabera mu Mujyi wa Indianapolis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza