Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yifatanyije n’ishuri yizeho ayisumbuye mu kwizihiza yubile (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yifatanyije n’abihayimana ndetse n’ishuri Nderabarezi ryitiriwe Mutagatifu Jean Baptiste de la Salle rya Byumba, ubwo kuri uyu wa Gatandatu hizihizwaga imyaka 300 ishize uwo ryitiriwe yitabye Imana.

Ni umuhango wahujwe no kwifatanya n’abafureri b’Umuryango w’amashuri abereye Kristu (Frères des écoles chrétiennes) ufasha cyane mu bijyanye n’uburezi, basezeranye kwiha Imana burundu. Ishuri rya TTC de la Salle ni naryo Dr Ngirente yizeho amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge.

Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Servilien Nzakamwita, yabwiye Dr Ngirente ko ari ibyishimo kumwakira mu rugo yarerewemo, gusa amubwira ko ari ishuri rigenda risaza, bityo muri gahunda bateganya naryo bazarirebaho kugira ngo rikomeze gutegura abarimu neza.

Yavuze ko umunsi nk’uyu wa yubile, ari byiza ko leta yakomeza no gutekereza ku mibereho ya mwarimu kugira ngo arusheho kwitangira umurimo.

Ati “Nk’umushahara wa mwarimu rwose ni muto, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe rwose, mwarimu simvuga ngo afashwe nabi ariko ntabwo afite ibimuhagije […] kandi ni we ukora kurusha n’abandi, kuko iyo anebwe biragaragara.”

Yanasabye abantu bose gukora iyo bwabaga cyane cyane ababyeyi bafite inshingano zo kwita ku bana hagamijwe ko uburezi burushaho gutera imbere.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimye umusanzu iri shuri rikomeje gutanga mu burezi, asaba Minisitiri w’Intebe ubuvugizi kugira ngo aho riherereye hahabwe ibikorwa remezo nk’imihanda, ngo hagire isura ijyanye n’umujyi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko anejejwe no kwifatanya n’aba biyahayimana ndetse n’iri shuri rya TTC mu kwizihiza imyaka 300 ishize Jean Baptiste de la Salle yitabye Imana, ashima uruhare umuryango yashinze na Kiliziya Gatolika bagira mu bijyanye n’uburezi.

Yashimye uburyo abiga mu mashuri yabo bagira uburere bwiza n’uruhare mu guteza imbere igihugu ndetse bakaba bakomeje kongera umubare w’amashuri, abizeza ko impungenge bafite zizabonerwa umuti.

Ati “Nkabizeza ko ubwo bufatanye musanganywe na leta buzakomeza ariko nkavuga ko kubaka amashuri ni kimwe, ariko no kurera neza ni ikindi, icyo tukaba tukibizeyeho. Ireme ry’uburezi ni ikintu ubu dushyize imbere mu gihugu cyacu, kugira ngo abana bige ariko bige neza, bahahe ubumenyi bukwiye butuma babasha kugira uruhare mu guteza imbere igihugu cyacu.”

Yavuze ko u Rwanda rushaka kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, bityo butagerwaho igihe abanyeshuri badahabwa ubumenyi ireme rikwiye.

Leta ishyize imbere mwarimu

Minisitiri w’Intebe yijeje ko ibibazo iri shuri rifite birimo gushakirwa umuti, agaruka kuri gahunda yihariye leta yashyizeho igenewe amashuri yigisha iby’uburezi (TTCs) yo mu gihugu uko ari 16 arimo n’iri yizeho.

Ati “Hari gahunda igiye gutangira vuba cyane yo gufasha ibyo bigo 16 dufite mu Rwanda, kubigurira ibikoresho, kubisana, ibifite inzu zishaje tukagira icyo dukosoraho, ndetse tukongeraho no kubitunganyiriza amashuri abana bajya kwigiramo kwigisha. Nabyo tuzabifasha ku buryo buri kigo kigira ishuri rigezweho abana bajya kwigiraho kwitoza umwuga.”

Naho ku ngamba zafashwe mu guteza imbere mwarimu zizashyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, harimo korohereza abiga mu mashuri nderabarezi ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri no kubahindurira gahunda kugira ngo bige ibizatuma bakomeza muri kaminuza.

Ati “Icya gatatu ni uko leta yashyizeho umurongo w’akazi wa mwarimu, umwana wize muri TTC yarangiza akigisha imyaka igera kuri ibiri cyangwa itatu amashuri abanza kuko ari byo yigiye, yarangiza tukamworohereza kwiga kaminuza kandi iyo kaminuza akazayiga atishyura, leta imwishyurira, igihe cyose azaba yemeye gukomeza kwiga uburezi muri kaminuza.”

Icyo gihe ngo narangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza azongera yigishe noneho mu mashuri yisumbuye, nihashira imyaka runaka afashwe gukomeza Master’s ku bufasha bwa leta, “kugira ngo abe umwarimu wuzuye.”

Uwo murongo w’uruhererekane rw’umwuga wa mwarimu ngo leta yawushyizemo imbaraga kugira ngo abana bige neza kandi bige ibifite ireme. Ibyo ngo bikajyana n’ubukangurambaga bwateguwe kugira ngo abana b’abahanga barusheho kwitabira amasomo y’inderabarezi.

Ati “Abana baziga uburezi bafite imbere heza, ahazaza habo hazaba heza kandi guverinoma ibifitemo imbaraga nyinshi cyane.”

Frères des écoles Chrétiennes ni umuryango ukomoka mu Bufaransa, wageze mu Rwanda 1953 ukaba ufite ingo eshanu i Byumba, i Kisaro, i Rukomo, ku Nyundo n’i Butare.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yakirwaga muri uyu muhango
Musenyeri Nzakamwita yasabye ko mwarimu yitabwaho hagamijwe kumukundisha umurimo
Guverineri Gatabazi yasabye ko aho TTC de la Salle yubatse hagezwa ibikorwa remezo birimo imihanda, kugira ngo habashe kujyana n'isura y'umujyi
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yijeje ko amashuri nderabarezi arimo n'iryo yizeho yateguriwe gahunda yihariye
Abanyeshuri bitabiriye iki kigorwa kidasanzwe mu mateka y'ishuri ryabo
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yatemberejwe mu ishuri yizemo imibare n'ubugenge
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira n'abayobozi b'ishuri ryamureze
TTC de la Salle yizihije imyaka 300 uwatangije umuryango warishinze amaze yitabye Imana
Habaye imyiyereko inogeye ijisho mu kwizihiza yubile y'imyaka 300
Minisitiri w'Intebe yitegereza amwe mu mashuri yizemo

Amafoto: Primature


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza