Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle Zélande yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mata 2019 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle Zélande, Jacinda Ardern yifatanyije n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abanyarwanda n’inshuti zabo barenga 200 kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2019 nibwo bahuriye mu Mujyi wa Auckland bumva ibiganiro n’ubuhamya byose bigaruka ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside n’uburyo rwabashije kwiyubaka nyuma yayo.

Minisitiri w’Intebe, Jacinda Ardern, yashimiye Abanyarwanda bamutumiye muri uyu muhango wo kwibuka.

Yavuze ko kwibuka ari intwaro yo kutazibagirwa no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside hagamijwe guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Ardern yasabye abitabiriye gukomeza gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko ibyabaye bigomba kwigishwa n’abato kugira ngo bitazasubira.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nouvelle Zélande ufite icyicaro muri Singapore, Guillaume Kavaruganda, yashimiye abitabiriye ubutumire bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe bikomeye byo kwibuka.

Yagarutse kuri politiki z’urwango n’umuco wo kudahana zagejeje kuri Jenoside, ashimangira ko zikwiye kwamaganwa burundu kugira ngo ibyabaye bitazongera.

Ambasaderi Kavaruganda yavuze ko hakenewe imbaraga zacu twese mu guhangana n’ ingaruka twasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye urubyiruko kwanga politiki zambura abantu ubumuntu n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho ariho hose.

Kavaruganda yashimiye Minisitiri w’Intebe Ardern waje kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka, aboneraho no kwihanganisha icyo gihugu ku bw’igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye inzirakarengane 50 mu mujyi wa Christchurch ku wa 15 Werurwe 2019.

Colin Keating wahoze ari Ambasaderi wa Nouvelle Zélande mu kanama k’umutekano ka Loni ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi ku bwo guhagarika Jenoside mu gihe amahanga yareberaga.

Yavuze ko Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bigomba kurwanywa kuko bidatoranya.

Yagize ati “Jenoside si iy’abakire cyangwa abakene, abanyafurika cyangwa abanyaburayi, hose yahaba, niyo mpamvu ingengabitekerezo yayo igomba kurwanywa byimazeyo. Kofi Annan yasabye imbabazi kubera ko Umuryango w’Abibumbye ntacyo wakoze, ariko isi yose igomba gusaba imbabazi u Rwanda, kuko ntacyo twakoze ngo duhagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.”

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Nouvelle Zélande, Mary Karara, yihanganishije ababuze imiryango yabo muri Jenoside.

Icyakora yashimiye abanyarwanda ku muhate wabo watumye u Rwanda rwongera kwiyubaka nyuma y’imyaka 25 ruhuye n’amahano nka Jenoside.

Yavuze ko “Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiteguye gukorera hamwe mu guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi.’’

Karara yashimiye Nouvelle Zélande kuba nibura yo yafashe iya mbere mu gusaba ko ingabo z’ Abibumbye zari mu Rwanda zongerwa kugira ngo bahagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi, nubwo bitakozwe ingabo za FPR akaba arizo zitabara.

Ambasaderi Guillaume Kavaruganda na Jacinda Ardern ubwo hacanwaga urumuri rw'icyizere
Hacanwe urumuri rw'icyizere rugaragaza ko ejo h'u Rwanda ari heza
Clare de Laure, ureberera inyungu z’u Rwanda muri Nouvelle Zélande (ibumoso), Minisitiri w'intebe Jacinda Ardern (hagati) na Ambasaderi Guillaume Kavaruganda ubwo bari bitabiriye iki gikorwa
Mary Karara, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Nouvelle Zélande ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'intebe Ardern hamwe n'abitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri w'Intebe Ardern yasabye abitabiriye gukomeza gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza