Minisitiri w’Intebe yafunguye ikigo cya miliyari 9 Frw kizafasha mu guteza imbere ibarurishamibare mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Gicurasi 2019 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yafunguye ku mugaragaro inyubako izajya yifashishwa mu guteza imbere ibarurishamibare, ikazakoreshwa mu gutanga amahugurwa ku buryo bwo kugera ku mibare yakusanyijwe no kuyibyaza umusaruro.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, buvuga ko iyi nyubako y’amagorofa atandatu ifite agaciro hafi miliyari 9 Frw kubera ko yakoreshejweho miliyoni hafi $10. Imirimo yo kuyubaka yatangiye muri Nyakanga 2016.

Iyi nyubako izwi nka Statistics Training Center & Data Science Campus yubatse ku cyicaro cya NISR, yatashywe kuri uyu wa Kane mu gihe u Rwanda rurimo kwakira Inama Mpuzamahanga ya 5 ku Ibarurishamibare ryagutse (Big Data for Official Statistics), ari naho irimo kubera.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, yavuze ko iyi nyubako izafasha cyane mu gutanga amahugurwa ku banyarwanda mu bijyanye no kubyaza umusaruro ibarurishamibare.

Ati “Ubungubu ibarurishamibare inzego zitandukanye zirarikoresha, ariko turabona hakirimo ikibazo cy’ubushobozi bwo gukoresha iyo mibare neza. Rero hano tuhafite umwanya uhagije, tuzajya dufata umwanya duhamagare inzego zose, iza leta, abanyamakuru, imiryango itari iya leta, tubereke imibare tuba twakoze uburyo bayibona, uburyo bayikoresha, kugira ngo ubumenyi bwo gukoresha ibarurishamibare bwiyongere mu gihugu.”

Murangwa avuga ko inzego zishinzwe igenamigambi zikwiye kujya zita ku gukoresha iyi mibare kugira ngo zinoze igenamigambi bityo n’iterambere ryihute kurushaho.

Yakomeje ati “Turashaka guhugura abantu benshi bashoboka. Inzego za leta zirimo abashinzwe ibarurishamibare, abashinzwe igenamigambi, abashinzwe ubukungu, si no mu nzego za leta gusa ahubwo no mu bikorera, ubundi twarabahuguraga tukabajya mu mahanga ariko ubu tuzabahugurira hano bitworohere, duhugure benshi cyane.”

Avuga ko kugeza ubu abafite ubumenyi mu ibarurishamibare mu Rwanda bahari ariko badahagije, nubwo barimo gukora akazi keza ariko ‘ibigomba gukorwa ni byinshi cyane.’

Ati “Mu Rwanda turi ku rugero ruhanitse cyane. Buriya muri Afurika ariko no ku Isi hose, niba hari leta ishingira ku mibare mu gufata ibyemezo, ni Leta y’u Rwanda. Iyo tureba ukuntu bakoresha imibare mu buhinzi, iyo tureba uburyo bakoresha imibare mu buzima, nk’ubu urugero rwiza, ejo bundi tumaze gutangaza amakuru ajyanye n’imirire, murabona gahunda zahise zifatwa mu bijyanye no guteza imbere imirire myiza.”

Mu gufungura inama mpuzamahanga irimo kubera mu Rwanda kuva ku wa 29 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2019, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko uko ikoranabuhanga rikomeje kwiyongera, ritanga ububiko buhagije bw’amakuru, bityo agomba kubyazwa umusaruro.

Yavuze ko mu gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere ibarurishamibare n’ikoreshwa ryaryo mu Rwanda, muri Mata 2017 Guverinoma yemeje gahunda igamije guteza imbere iki gikorwa, National Data Revolution Policy, hagamijwe ko ibyemezo bifatwa bishingira ku makuru afatika, gukorera mu mucyo no kuzamura uruhare rw’abaturage.

Yakomeje ati "Tuzirikane ko inzego zose z’amakuru yakusanyijwe, ikoreshwa nabi ryayo rishobora kugira ingaruka mbi ku bantu, ibigo ndetse n’iterambere ry’igihugu. Bityo ndasaba ibigo by’ibarurishamibare gushora imari mu kongerera imbaraga haba mu buryo bw’amategeko cyangwa imikorere bigamijwe koroshya ugusangira amakuru, hakazamurwa urwego bikorwaho ngo abashe kugerwaho kandi akoreshwe neza".

Iyi nama ku ibarurishamibare yitabiriwe n’abantu basaga 300 baturutse mu bihugu bizaga 70 byo hirya no hino ku Isi.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente na Yasser El-Gamal uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda bafungura ikigo kizafasha mu guteza imbere ibarurishamibare
Iyi nyubako yatwaye miliyari 9 Frw

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza