Minisitiri w’Intebe yafunguye ishuri rizajya rihugurirwamo abarimu mu myuga n’ubumenyi ngiro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 Mata 2018 saa 03:43
Yasuwe :
1 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yafunguye ku mugaragaro Ishuri rizajya ritangirwamo amahugurwa y’Abigisha mu mashuri y’Ubumenyi ngiro, ritegerejweho igisubizo ku bayigishagamo ariko ugasanga nta bushobozi buhagije bafite bwo gutanga amasomo ajyanye n’ibyo bigisha.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ifite abarimu bagera ku 4700 bigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, gusa ngo abenshi usanga barize ibintu bitandukanye no kwigisha ubwo bumenyi, ku buryo muri bo, 69% aribo bahawe amahugurwa nayo y’igihe gito, abafasha gutanga amasomo y’ibyo bize.

Iri shuri rikuru rya Rwanda TVET Trainer Institute (RTTI) riherereye muri IPRC Kgali ku Kicukiro, ryubatswe kuri miliyoni 6.05 z’amadolari ya Amerika, zirimo miliyoni 5.3$ zatanzwe n’Ikigo cya Repubulika ya Korea Gishinzwe Ubutwererane n’Amahanga (KOICA) na miliyoni 0.75 yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Irindwi itegerejweho gutuma u Rwanda rugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ari mu bintu byahawe imbaraga.

Yakomeje agira ati “Muri iyo gahunda, kugira ngo dukureho inzitizi zo kuba hari abadafite ibikenewe ku isoko ry’umurimo, Guverinoma y’u Rwanda iteganya kongera umubare w’abanyeshuri bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, bakava kuri 46.4% mu 2016 bakagera kuri 60% mu 2024.”

“Kugira ngo iyo ntego igerweho, u Rwanda rwatangije integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi mu mashuri y’ubumenyi rusange n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro. Kugira ngo iyi nteganyanyigisho ishobore gushyirwa mu bikorwa, kongera ubushobozi bw’abarimu bari mu kazi ni ngombwa.”

Iri shuri niryo ritegerejweho gufasha mu kongera ubushobozi bw’abarimu, bazatuma u Rwanda rugira urubyiruko rwinshi ku isoko ry’umurimo, rufite ubumenyi buhagije, rukazafasha no muri gahunda ya ‘Made in Rwanda.’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyi ngiro, Rwamukwaya Olivier, yabwiye itangazamakuru ko abarimu bajyaga bahugurirwa mu mashuri asanzwe yigirwamo andi masomo, ugasanga hari igihe bigorana kubihuza byombi.

Yashimangiye ko iyi nyubako izatuma haboneka ahantu hihariye hagenewe amahugurwa y’abarimu bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Yakomeje agira ati “Rero 69% (mu barimu bose mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro) bamaze kugira amahugurwa bahabwa, iyi nyubako ikazadufasha kugira ngo ayo batahawe nayo bahabwe, ariko kandi n’abo ngabo bagera kuri 31% bari basigaye nabo babone uko bahabwa amahugurwa.”

“Turateganya ko nibura hazajya haca itsinda ry’abarimu bagera kuri 60 bazajya bahamara ibyumweru bibiri, bagahabwa amahugurwa bagasubira mu kazi, bagasimburwa n’irindi tsinda gutyo gutyo. Ku buryo nyuma y’igihe gito abarimu (bose) bigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bazaba barahawe amahugurwa twifashishje iyi nyubako.”

Uretse abamaze igihe muri uyu mwuga, ngo n’abashya binjira mu kwigisha mu mashuri y’imyuga nabo bazajya banyura muri iki kigo bahugurwe.

Bazajya bahabwa amahugurwa ku nzego zitandukanye banabihererwe impamyabushobozi, harimo nk’icyiciro cy’abahugura abandi (TVET Trainer), Umwarimu mukuru uhugura abandi (Senior TVET Trainer), Abahugura abandi bo ku rwego rwisumbuye (Master TVET Trainer).

Abazahugura abandi ni abahuguwe mbere, kuko ubwo uyu mushinga watangiraga ahagana mu 2010, habanje gutegurwa abarimu bazahugura bagenzi babo, boherejwe muri Korea bakamarayo igihe.

Umuyobozi wa KOICA, Mikyung Lee, yashimye uburyo Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere ubumenyi hagamijwe kwihangira imirimo no kubaka ubushobozi buzatuma igihugu kigera ku bukungu bushingiye ku bumenyi.

Yakomeje agira ati “Turizera ko ifungurwa ry’ikigo kizajya gihugurirwamo abarimu ari intangiriro nshya yo kubaka iterambere ry’ahazaza h’u Rwanda.”

RTTI igizwe n’inyubako zigezweho zirimo ibyumba by’amashuri bigezweho, ibikoresho, isomero, ibyumba by’ikoranabuhanga, aho kurira n’aho kurara.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma y ’u Rwanda ishima cyane inkunga Korea itera u Rwanda cyane cyane mu uburezi, ikaba yaranagize uruhare rukomeye mu guha ubushobozi ishuri rikuru rya IPRC Kigali.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, afungura ku mugaragaro ishuri rizatangirwamo amahugurwa y’abigisha mu mashuri y’ubumenyi ngiro
Iyi nyubako igezweho irimo aho kurara, ibyumba by'ikoranabuhanga n'ibindi
Abayobozi batandukanye beretswe imiterere y'iyi nyubako
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko u Rwanda rwishimiye inkunga ya KOICA
Minisitiri w'Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yagaragaje ko iyi nyubako izaziba icyuho mu myigishirize y'ubumenyi ngiro
Minisitiri w'Uburezi, Dr Eugène Mutimura yashyikirije impano Umuyobozi wa KOICA, Mikyung Lee
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi
Umuyobozi wa KOICA, Mikyung Lee nawe yashyikirije impano Minisitiri w'Uburezi, Dr Eugène Mutimura
Umuyobozi wa KOICA, Mikyung Lee nawe yashyikirije impano Minisitiri w'Uburezi, Dr Eugène Mutimura
Umuyobozi wa KOICA, Mikyung Lee, yashimye uburyo Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere ubumenyi hagamijwe kwihangira imirimo
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gufungura iyi nyubako
Biteganywa ko muri iri shuri hazajya hanyura abarimu basaga 60 muri buri cyiciro

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza