Minisitiri w’Intebe yahakanye icyifuzo cyo kwirukana abarimu batize uburezi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard , yemeje ko Guverinoma y’u Rwanda itazirukana abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye batize uburezi, ko ahubwo bazahugurwa ku bijyanye no kwigisha ibyo bize.

Mu 2016 umubare w’abarimu babyigiye mu mashuri yisumbuye wari 69.2% uvuye kuri 63.4% muri 2011. Ni mu gihe ku rwego rw’igihugu abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ubu bangana na 61%, ugereranyije n’abantu bose bari mu kazi.

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe yagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gishize ku ruhare rw’uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, yagaragaje ko mu mashuri yisumbuye harimo ikibazo cy’abarimu badafite ubushobozi.

Yanagaragaje ko umubare w’abarangiza amashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza batabona akazi ukiri hejuru, aho abarangije kaminuza n’amashuri makuru batabashije kubona akazi ari 27.7% naho abarangije amashuri yisumbuye batabashije kubona akazi bangana na 35%.

Bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko bibajije impamvu Guverinoma ivuga ko ifite abarimu batize uburezi nyamara mu bashomeri barangije kwiga ibyiciro binyuranye harimo n’abize uburezi. Ibi byatumye batanga igitekerezo cy’uko hakwirukanwa abatarize uburezi hagashyirwamo ababwize badafite akazi kugira ngo iki cyuho kivemo.

Depite Mukandekezi Petronille yagize ati “Ibyo aribyo byose muri 35% barangije amashuri yisumbuye badafite akazi harimo abize kwigisha bivuga ngo bemerewe kwigisha, ariko turacyasanga mu mashuri abanza abarimu bita ‘aba-autres’, abatarize uburezi kandi muri bariya harimo abize TTC [kwigisha mu mashuri abanza], kuki aba bantu badasimbura bariya ngo uyu mubare ugabanuke.”

Depite Uwamama Marie Claire yongeyeho ko Guverinoma yareba uko isimbuza abatarize uburezi kugira ngo umubare w’abashomeri babwize ugabanuke ndetse n’icyuho mu barimu badashoboye kigabanuke.

Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko muri 69.2% bigisha mu mashuri yisumbuye badafite ubushobozi harimo abarimu bigisha ku nzego batakabaye bigishaho n’abigisha ibyo bize ariko batarize ubwarimu.

Yemeje ko nk’umwarimu wize imibare akaba ariyo yigisha atazirukanwa kuko ibyo yigisha yarabyize ahubwo icyo abura ni akantu gato ko kumuhugura uko iyo mibare yize yayigisha.

Yagize ati “Niba amaze imyaka itanu yigisha mu mashuri yisumbuye, yigisha ibyo yize ariko abura agashami gato k’ubumenyi mu kwigisha, twumva ko tutamutakaza mu gihe amaze kugira ubunararibonye bwo guhagarara imbere y’abana no kubabwira ibyo abigisha, ahubwo twamuhugura gato gusa ku bijyanye no kwigisha iyo siyansi yize.”

Minisitiri w’Intebe yakomoje no ku barimu bigisha mu mashuri yisumbuye nabo bafite dipolome y’amashuri yisumbuye gusa, avuga ko abo bigisha aho batakagombye kwigisha bazagenda basimbuzwa buhoro buhoro cyangwa se bamwe muri bo bakajyanwa kwiga amasomo arimo n’ubumenyi mu byo kwigisha.

Kuba hari abize uburezi bari mu bushomeri kandi biboneka ko bakenewe, Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias yasobanuye ko nk’abarangiza muri TTC barenze abarimu bakenewe mu mashuri abanza, icyakora avuga ko kuba aya mashuri yiyongeraho 3% buri mwaka, kuba hari abajya mu kiruhuko cy’izabukuru n’amashuri mashya ahangwa, bizatanga umusanzu mu gukemura ikibazo.

Minisitiri w'Intebe ubwo yari amaze kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma birebana n’uruhare rw’uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente aganira na Mukabalisa Donatille uyobora Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite
Minisitiri w‘Uburezi, Dr. Musafiri Papias Malimba aganira na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan hamwe na Visi Perezida wa Sena, Gakuba Jeanne d'Arc
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard imbere y'Inteko Ishinga Amategeko
Minisitiri w‘Uburezi, Dr. Musafiri Papias Malimba, ubwo yari mu nteko
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac; bungurana ibitekerezo
Depite Nkusi Juvenal atanga ibitekerezo

Amafoto: Primature


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza