Minisitiri w’Intebe yatangaje gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ibumbatiye iterambere kuri bose

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 Nzeri 2017 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024, izibanda ku nkingi eshatu arizo; Ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’Imiyoborere.

Ingingo ya 119 y’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda iteganya ko Minisitiri w’intebe afite inshingano yo gushyikiriza abagize inteko ishinga amategeko gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi 30 atangiye imirimo ye.

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere rirambye, rigera kuri bose kandi rishingiye ku bufatanye bwa leta n’abikorera. Ikaba yarakozwe hashingiwe ku migambi ya FPR-Inkotanyi yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ibyo Perezida Kagame yasezeranyije abaturage ubwo yiyamamazaga.

Hanashingiwe kandi ku mirongo migari Perezida Kagame yatanze ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda n’iyo yatanze yakira indahiro y’abagize Guverinoma, ku bikorwa byo muri EDPRS II, mu cyerekezo 2020, icyerekezo cya AU 2063 n’icya EAC 2050 n’intego .

Minisitiri w’Intebe, Ngirente yavuze ko mu bijyanye n’ubukungu hazihutishwa iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere w’Igihugu. Hazahangwa imirimo mishya miliyoni 1.5, hazatunganywa ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubuhinzi bw’indabo imboga n’imbuto, ubukerarugendo, ubwikorezi na serivisi.

Mu mujyi wa Kigali hazubakwa inzira zihariye za bisi zireshya na kilometero 22 zigabanye igihe abantu bamaraga bazitegereje; mu mijyi hazahangwa imihanda ireshya na kilometero 288 ndetse hongerwe n’amatara ku mihanda.

Mu 2024, ibyoherezwa mu mahanga bizagera kuri 17% buri mwaka, hazatezwa imbere gahunda ya Made in Rwanda bitume n u Rwanda ruzigama miliyari 400 z’amadolari, haboneke inzu zihendutse bitewe n’iterambere ry’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi.

Umusaruro w’ibikomoka ku bukerarugendo uzikuba kabiri uve kuri miliyoni 403 z’amadolari ugere kuri miliyoni 800 z’amadolari bitewe n’ishoramari rizakorwa mu bikorwaremezo byorohereza ba mukerarugendo, kubyaza umusaruro inkengero z’ikiyaga cya Kivu n’amahugurwa ku batanga serivisi.

Mu bijyanye n’ubwikorezi, Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko hazakorwa imihanda ya kaburimbo ihuza uturere ireshya na Kilometero 800, iy’ubuhahirane ireshya na kilometero 3000, n’imihanda ireshya na kilometero 350 ya kaburimbo izubakwa i Kigali no mu yindi mijyi iwunganira.

Agaciro k’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga n’ibiyakomokaho kaziyongera kagere kuri miliyari 1.5 z’amadolari avuye kuri miliyoni 200 z’amadolari.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente atangaza gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi

Ubuhinzi bwahawe umwihariko

Mu bijyanye n’ubuhinzi, Guverinoma irateganye ko ubuso bwuhirwa buzava kuri hegitari 48 508 bigere kuri hegitari 102 282 hibandwa ku bishanga. Ubuso bw’ubutaka buhingwa buzagera kuri hegitari ibihumbi 980 buvuye kuri 635 603.

Abakoresha ifumbire bazava kuri 52% bagere kuri 76%, inguzanyo zitangwa mu buhinzi zizagera kuri 10.4% zivuye kuri 5.2%, abahinga ku butaka buhujwe bazarushaho koroherezwa kubona imbuto z’indobanure ku buryo muri 2024 bazagera nibura kuri 75% bavuye kuri 52%.

Abanyarwanda bose bazagezwaho amashanyarazi

Minisitiri w’Intebe, Ngirente, yavuze ko mu 2024 abanyarwanda bose bazaba bagejejweho amashanyarazi, aho leta izifashisha uburyo butandukanye burimo no gukoresha imirasire y’izuba.

Yagize ati “Abanyarwanda bose 100% bazagezwaho amashanyarazi bavuye kuri 34.5%. Leta ifatanyije n’abikorera izakomeza gahunda yo kongera ingufu no kuyakwirakwiza izakoresha gahunda zitandukanye zirimo n’imirasire y’izuba.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza bavuye kuri 45%, aho bizagerwaho hubakwa, hanasanwa imiyoboro y’amazi mu mijyi no mu cyaro. Hazanongerwa kandi ingano y’amazi atunganywa ku munsi, aho bizava kuri metero kibe 182 120 akagera kuri 303 120.

Hateganyijwe kandi kubaka ibitaro no gusana bimwe binashyirwemo ibyangombwa bikwiye. Ibitaro birebwa n’iyi gahunda ni ibya Ruhengeri, Munini, Byumba, Nyabikenke, Masaka, Gatunda, Gatonde na Muhororo.

Imirenge 17 itagiraga ibigo nderabuzima izabihabwa kandi hirya no hino mu gihugu hubakwe Post de Sante zigera ku 150. Igipimo cy’ababyeyi bapfa babyara kizava kuri 210/100,000 kigere ku 126 /100,000 naho abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bagere kuri 60% bavuye kuri 46%.

Minisitiri w’Intebe yazvuze ko iyi gahunda izatuma Abanyarwanda bakomeza kubaka u Rwanda bifuza kandi rubakwiriye, asaba ababishinzwe kugira ubufatanye buhoraho mu kuyishyira mu bikorwa. Yanatangaje ko iyi gahunda izajya ishingirwaho mu gukora imihigo.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bateze amatwi Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente wabagezagaho gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite Donatille Mukabalisa

Amafoto: Rwanda Parliament


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza