Minisitiri wa Siporo mu Bufaransa yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Gashyantare 2018 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo mu Bufaransa, Laura Flessel-Colovic, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2018, yunamira abasaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bahashyinguye.

Minisitiri Flessel Laura yasobanuriwe uko amacakubiri yashibutsemo Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni yahemberewe.

Yatambagijwe ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Kigali, anerekwa mu buryo bw’amashusho amateka agaragaza uko yateguwe inashyirwa mu bikorwa.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Laura Flessel yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano akomeye yagwiririye Isi.

Yagize ati ‘‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni igikorwa ndengakamere cyabayeho muri iki gihe. Yakozwe mu gihe amahanga yarebereraga ariko ntacyo yakoze ngo ayihagarike. Dufite inshingano zo gukora ibishoboka byose ngo aya mahano ntazongere kubaho mu buzima bw’ikiremwamuntu.’’

Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali harimo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Rwubatswe mu 2004, rubungabungwa na Aegis Trust mu izina rya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi, Minisitiri Flessel yakiriwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco w’u Rwanda, Uwacu Julienne bagirana ibiganiro byihariye byagarutse ku guteza imbere umukino w’amagare umaze kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga na siporo muri rusange by’umwihariko iy’abagore.

Aba bayobozi bombi banashyize ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa ikibuga cya mbere cya “CityStade” kizaba giherereye hafi ya Stade Amahoro.

Umushinga wo kubaka "City Stade" izajya ikinirwaho imikino itandukanye watewe inkunga na Fondation ENGIE yatangirijwe mu Bufaransa mu 2010; mu 2013 yatangiye gutera inkunga imishinga igamije guteza imbere abana bo mu Bubiligi mu bijyanye na siporo n’umuco.

Minisitiri Flessel uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda biteganyijwe ko asura Ishuri ry’Abafaransa rya Antoine Saint Exupéry, akitabira amahugurwa y’abatoza b’umukino w’amagare kuri Stade Amahoro mbere yo gusabana n’Umuryango w’Abafaransa baba mu Rwanda muri Hôtel Umubano.

Ku wa Gatandatu, Laura Flessel w’imyaka 46 azitabira isiganwa ry’imikino yo mu muhanda muri Shampiyona ya Afurika y’Amagare iri kubera mu Rwanda aho azatangiza icyiciro cy’abagore bakuru.

Shampiyona ya Afurika iri kuba ku nshuro ya 13 yitabiriwe n’ibihugu 22. Eritrea ni yo iri ku isonga mu bimaze kwegukana imidali myinshi (10), ikurikirwa na Ethiopie inganya n’u Rwanda umunani, mu gihe u Burundi, Namibie na Algeria bifite umwe.

Inzira abasiganwa mu muhanda mu bagore, ingimbi n’abangavu (Road Race) bazakoresha ku wa Gatandatu ni umuhanda wa Stade Amahoro (Mu migina)-Controle Technique-Hotel Le Printemps -Kimironko (deviation Kibagabaga) -Kibagabaga Hospital – Deviation Kinyinya – Mu Kabuga ka Nyarutarama (Kwa Ndengeye) – MTN Center – RDB – Mu Rwego – Airtel – Stade Amahoro.

Minisitiri Flessel azasoza uruzinduko rwe asura Ikigo gitangirwamo imyitozo ku bakinnyi b’amagare, Africa Rising Cycling Center kiri i Musanze.

Minisitiri Laura Flessel-Colovic yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ziruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Minisitiri wa Siporo mu Bufaransa yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi
Minisitiri wa Siporo mu Bufaransa, Laura Flessel-Colovic n'itsinda ry'abari bamuherekeje basobanuriwe uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
Batambagijwe ibice bigize Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi
Minisitiri Laura Flessel yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano akomeye yagwiririye Isi
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne yakiriye mugenzi we w'u Bufaransa, Laura Flessel-Colovic
Baganiriye ku bijyanye n'iterambere rya Siporo by'umwihariko hibandwa ku y'abagore

Amafoto ya Minisitiri Flessel na Uwacu Julienne bashyira ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa ikibuga cya “CityStade”

Minisitiri wa Siporo mu Bufaransa, Laura Flessel-Colovic na Uwacu Julienne batangije umushinga wo kubaka ikibuga cya "City Stade"
Ikibuga cya "City Stade" gikinirwaho imikino itandukanye kiri kubakwa hafi ya Stade Amahoro
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo n'Umuyobozi wa Komite Olempike y'u Rwanda (CNOSR), Ambasaderi Munyabagisha Valens (iburyo)
U Rwanda rugiye kunguka ikibuga cya "CityStade" gishobora gukinirwaho imikino myinshi icyarimwe

Amafoto:Minispoc


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza