Misiri: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bucuruzi muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Misiri mu nama ya kabiri yiga ku bucuruzi muri Afurika(Africa 2017), aho biteganyijwe ko yitabira ikiganiro n’Urubyiruko rwiteje imbere kuri uyu mugabane.

Iyi nama irahuriramo abasaga 1500 baganira ku bufatanye bw’ibihugu no guhanga imirimo ku mugabane wa Afurika, kuva ku itariki 7 kugeza ku 9 Ukuboza 2017.

Yateguwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi, ikaba ibera mu Mujyi wa Sharm El Sheikh; iritabirwa n’abasaga 1500 nyuma y’iya 2016 yahuje abasaga 1000 baturutse mu bihugu 45.

Abakuru b’ibihugu bagera kuri barindwi barimo uwa Guinea, Alpha Condé ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe; uwa Chad, Idriss Déby, uw’u Rwanda, Paul Kagame; uwa Cote d’Ivoire, Alassane Outtara; uwa Comoros, Azali Assoumani n’uwa Somalia,Mohamed Abdullahi Mohamed ni bo bari bwakirwe na Sisi.

Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo na Minisitri w’Intebe wa Mozambique,Carlos Agostinho do Rosário na bo biteganyijwe ko bari bwitabire iyi nama. Mu batanga ibiganiro kandi harimo Isabel dos Santos, Umuyobozi wa Unitel Angola, Umunyemari Tony Elumelu Vera Songwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe ubukungu bwa Afurika (UNECA) n’abandi.

Gahunda y’uyu mwaka iteganyijwemo ibiganiro bihuza ba rwiyemezamirimo batanga icyizere, abashoramari n’abandi bashobora gufasha urubyiruko kwiyungura ubumenyi no kubona iby’ibanze mu gutangira ubucuruzi bwabo.

Perezida Kagame yavuze ko ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakwiye kwitabwaho by’umwihariko kuko ari bo mizero y’ejo hazaza.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hatagomba kureba gusa umubare w’abantu ahubwo igikwiye kwitabwaho ari ukureba ubushobozi bifitemo no gushyiraho ingamba n’uburyo ubwo bushobozi bwabo babukoresha mu guteza imbere Afurika.

Yongeyeho ko Afurika ifite ubukungu kamere ariko agaciro k’abaturage bawo gasumbye cyane peteroli n’amabuye y’agaciro itunze.

Insanganyamatsiko y’iyi nama igaruka ku ‘ishoramari ridaheza’ yateguwe hagamijwe kuzamura ishoramari muri Afurika n’ubufatanye n’ibindi bihugu byo hanze y’uyu mugabane.

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bucuruzi muri Afurika mu Misiri
Perezida Kagame yaganirije urubyiruko
Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi na Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza