Mu 2016 abangana na 61% by’abafatiwe mu cyaha cy’icuruzwa ry’abantu ni urubyiruko

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 Mutarama 2017 saa 05:15
Yasuwe :
1 0

Polisi y’Igihugu itangaza ko mu mwaka wa 2016 mu byaha ibihumbi 17 yakurikiranye, ibingana na 0.25% ari iby’icuruzwa ry’abantu kandi ababigaragayemo cyane ari urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18-35, aho bangana na 61%.

Icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ni kimwe mu bigoranye gukurikirana kuko ntawe ujya urega. Ubu bucuruzi kandi ni bumwe mu bwinjiza amafaranga menshi nyuma y’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu nama nyunguranabitekerezo ku byaha byambukiranya imipaka n’ingamba zo kubikumira yabaye muri iki cyumweru, ACP Morris Murigo ushinzwe ishami rya polisi ry’ubugenzacyaha, yavuze ko muri iyi minsi urubyiruko rurimo gucuruzwa binyuze mu kurwizeza kubona akazi na buruse zo kwiga mu mahanga.

Yavuze ko muri iyi minsi urubyiruko barimo kurushukisha akazi muri Aziya, bagashiguka kuko akenshi abagatanga badashyiraho amabwiriza agoye nk’uburambe, kandi bakizeza urubyiruko ko ruzajya ruhembwa amafaranga menshi.

Yagize ati “Muri iyi minsi za Dubai n’ahandi hadutse amashyirahamwe y’abashaka abakozi bakaboherezayo. Baragenda bakabakoresha ariko usanga baryama amasaha abiri, kandi iyo bagezeyo babaka ibyangombwa byose byatuma basubirayo. Niba warakoze ikosa ugasinya amasezerano y’umwaka, uzaba muri ubwo buretwa uwo mwaka wose.”

ACP Murigo yakomeje avuga ko gukurikirana iki cyaha bigoranye kuko ugiye kugikorerwa atatinyuka kurega bitewe n’ibyo aba yizezwa.

Ati “Ni ikibazo cy’abacuruza n’abacuruzwa kuko bose barabihisha kugeza igihe ucuruzwa azagerera iyo ajya. Ikindi ni uko icuruzwa ry’abantu ari icyaha gikomeye kandi kirimo amafranga menshi cyane nyuma yicuruzwa ry’ibiyobyabwenge.”

Mu byaha byose polisi yakurikiranye umwaka ushize 0.25% byabyo ni icuruzwa ry’abantu. Ahanini ibi byaha bikorwa binyuze mu buryo bw’ibiganiro by’imbonankubone, gukoresha abandi bantu, internet, telefoni n’imbuga nkoranyambaga.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyo urebye amadosiye bwakiriye, usanga icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ari gishyashya mu Rwanda kuko amadosiye yacyo ya mbere atatu yagaragaye mu 2012. Icyakora ngo gikomeza kwiyongera kuko mu 2015 bwakiriye 52, na ho mu 2016 bukakira ibirenga 30.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yagarutse ku ngaruka z’icuruzwa ry’abantu, avuga ko hari nk’ingero zinyuranye babonye z’aho usanga hari abagaruka baranduye Sida, bamwe baratewe inda ugasanga bitereye icyizere,n’abakorewe iyicarubozo ugasanga bariyanze.

Yavuze ko ubusanzwe abagarutse bafashwa baciye muri Isange One Stop Centre, bagahumurizwa, ababishoboye bakigishwa imyuga. Hagiye kubakwa n’inzu ku bitaro zizajya zikurikirana abo bantu bagasubizwa mu miryango bameze neza.

ACP Morris Murigo ushinzwe ishami rya polisi ry’ubugenzacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza