Mu 2018, Igiswahili kizakorwa mu bizamini bisoza umwaka wa gatatu w’ayisumbuye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 Gashyantare 2017 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yemeje ko abanyeshuri barangije icyiciro rusange (Tronc Commun) bazatangira gukora Igiswahili mu bizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2018.

Igiswahili cyari gisanzwe gikorwa mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye ku biga ishami ry’indimi n’ubuvanganzo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Gatera Augustin , Umuyobozi ushinzwe indimi n’imyigishirize muri REB, yavuze ko imyigishirize yacyo yashyizwemo imbaraga ku buryo kigiye kujya kibazwa mu bizamini bya leta.

Yagize ati “Muri iyi minsi, ururimi rw’ Igiswahili twavuga ko twarushyizemo ingufu zihagije. Muri uyu mwaka ushize, cyashyizwe mu nteganyanyigisho nshya ku rwego rw’amashuri ya O’ Level (Tronc Commun) na A’ Level (icyiciro cya Kabiri cy’ayisumbuye) mu mashuri yose. Twavuga ko abacyiga biyongereye ndetse ku rwego rw’amashuri yisumbuye kizajya kibazwa. Buri wese agomba kucyiga. Ubwo twavuga ko tumaze gutera intambwe ndende mu kwigisha abanyeshuri benshi Igiswahili.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri n’abarezi bavuga ko hari ibintu bikenewe kunozwa ku buryo bazajya bakibazwa nta mbogamizi.

Umwe mu banyeshuri yagize ati “Mu cyumweru dushobora kucyiga amasaha ane. Bakongera akaba nk’arindwi tukabasha kukivuga neza.”

Hari umurezi wavuze ko ibitabo bikiri bike ko inzego zirebwa zikwiye ‘gutanga ibitabo bihagije. Kuko ururimi aribwo rukiza, ibitabo biracyari bike. Ntiharaboneka ibitabo. Ikindi hakenewe n’amahugurwa y’abacyigisha.”

Mu cyumweru gishize, nibwo Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite yateranye yemeza ku bwiganze, umushinga w’Itegeko Ngenga rishyiraho ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rukoreshwa mu butegetsi bwite bwa Leta. Ni nyuma yo guhabwa ibisobanuro ku ishingiro ry’uwo mushinga na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne.

Minisitiri Uwacu yavuze ko bidashoboka kwemera ko ururimi rujya mu zemewe mu butegetsi hatagiyeho uburyo bwo kurwigisha. Yemeje ko hazashyirwa imbaraga mu mashuri no gufasha abakuze kucyiga. Avuga ko hashobora kuzifashishwa umubano ibihugu bya EAC bifitanye.

Iteka rya Minisitiri rigena inyigisho zigishwa, amasaha y’ingengabihe n’ururimi rwigishwamo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ayihariye ; ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda nimero ya gatatu yo kuwa 18 Mutarama 2016, ryagennye amasaha Igiswahili kigishwamo. Ryerekana ko mu ngengabihe y’imyigishirize y’amashuri yisumbuye, Igiswahili kigwa amasaha abiri mu cyumweru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza