Mu mashyaka yo mu Rwanda hari mwuka ki umwaka umwe mbere y’amatora?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 4 Ukwakira 2016 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Umunsi w’amatora mu Rwanda bimaze kumenyerwa ko ari ibirori mu bindi kuko henshi uhasanga imyiteguro idasanzwe iyinga gusaba umugeni nk’aho hamwe baba bateye indabo ku biro by’itora, abamaze gutora bakazimanirwa amata abandi bagahabwa andi mafunguro ariko umudiho uca ibintu hafi aho. Nta gisibya mu mezi icumi ari imbere, uyu munsi uzaba hemezwa umwe uvuye muri FPR Inkotanyi, PSD, PL, PPC, Green Party na PS Imberakuri n’andi.

Ayo matora agiye kuba ku nshuro ya gatatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, niyo yabaye umusemburo bashingiye ko hari ubwo bamaze ibinyacumi bibiri batora umukandida rukumbi Juvenal Habyarimana wabaga ahagarariwe n’ibara ry’icyatsi.

Bashingira kandi kuri demokarasi no gusaranganya ubutegetsi birangwa mu Rwanda aho amashyaka 11 yemewe, afite uburenganzira bungana bwo gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nkuko bimaze kuba akamenyero.

Nko mu matora ya 2003, FPR-Inkotanyi yatanze, Paul Kagame nk’umukandida urihagarariye, Faustin Twagiramungu, Jean Nepomuscène Nayinzira na Dr. Alvera Mukabaramba. Muri 2010, Paul Kagame yongeye gutangwaho umukandida na FPR-Inkotanyi, PSD itanga Dr.Jean Damascene Ntawukuriryayo, PL itanga Higiro Prosper na PPC itanga Mukabaramba Alivera.

Nta gushidikanya ko ubu burenganzira busesuye bugihari nubwo amwe mu mashyaka ku bushake bwayo yafashe umwanzuro wo kudatanga abakandida. Ku rundi ruhande ariko ngo hari ibyo FPR-Inkotanyi rishobora gukora bikayatera kwisubiraho agahatana.

Ese iyihe gahunda iri mu mashyaka ku matora y’Umukuru w’Igihugu, ageze he yitegura gutanga abakandida bazakomeza gufasha u Rwanda kugera ku cyerekezo 2020 rugana muri 2050?

Democratic Green Party

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ko biramutse byemejwe ko amatora ya Perezida azaba muri Kanama 2017, abakandida bazamenyekana mbere y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira muri Nyakanga 2017.

Ishyaka ryavutse nyuma y’andi yose mu Rwanda ‘Democratic Green Party’ rivuga ko aya matora ya mbere rizaba ryitabiriye riyiteguye bikomeye kandi rizayatangamo umukandida.

Ntezimana Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru waryo yagize ati “Hari ibyo twasabye inzego zitandukanye. Tujya gufata icyo cyemezo ni nk’aho twari tugiye gutanga umukandida,[...] umukandida arahari , atangwa biturutse mu matora.[...] Frank Habineza afite amahirwe menshi kubera ko ari perezida w’ishyaka.”

Gusa Guverinoma y’u Rwanda yakuriye inzira ku murima Green Party yari ryasabye ivugururwa ry’Itegeko rigenga amatora n’irigenga imitwe ya politiki. Yasabaga ko mu itegeko rigenga amatora harimo nko kugabanya amajwi asabwa kugira ngo umukandida wigenga ushaka kuba umudepite atsinde, aho isaba ko ava kuri 5% akaba nibura 2%.

Green Party iherutse gusohora itangazo rivuga ko ibyo isaba Guverinoma y’u Rwanda gukora ngo amatora agende neza nibidakorwa, itazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha wa 2017.

Inkuru bifitanye isano: Green Party yakuriwe inzira ku murima ihindura umuvuno

PSD imaze hafi umwaka iteguje gutanga umukandida

Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage, PSD, no mu matora ya 2010 ryatanze Dr.Ntawukuriryayo Jean Damascene nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agira amajwi 5.15%.

Muri kongere yaryo ya gatanu yo kuwa 23-24 Gicurasi 2015, ryongeye gufata umwanzuro wo kongera gutanga umukandida.

Umuyobozi wa PSD, Dr Vincent Biruta abajijwe niba guhindura itegeko Nshinga no kongera gutanga umukandida mu matora ya Perezida ya 2017, yavuze ko bashyigikiye ko rihinduka kandi bitazavanaho uburenganzira bwabo bwo kwiyamamaza.

Yagize ati “Twebwe mu kurihindura nta n’ubwo bivanaho uburenganzira bwacu bwo gukomeza guharanira inyungu, tukaba twiyemeje ko tuzatanga n’umukandida mu mwaka wa 2017.”

Nubwo iki cyemezo ngo cyafashwe Itegeko Nshinga ritarahindurwa ngo Perezida Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza, Dr.Biruta, yatangarije IGIHE ko kitarahinduka.

Yagize ati “Icyemezo cyafashwe na kongere ntabwo kirahinduka...imyiteguro irarimbanyije, Manifesto iri kunozwa, izakurikirwa no kugena umukandida uzaduhagararira muri aya matora.”

Abanyapolitiki bari imbere muri iri shyaka bashobora gukurwamo umukandida, havugwamo Dr. Vincent Biruta, Anastase Murekezi na Olivier Nduhungirehe.

Umuyobozi wa PSD, Dr Vincent Biruta

PL yagennye ibigomba umukandida yatanga

Ishyaka riharanira kwishyira ukizana, PL, ntabwo rirerura ngo ryemeze ko rizatanga umukandida ariko rivuga ko uwo ryatanga yaba afite ibigwi bimubashisha guhanganira ishyaka biciye mu kwizerwa n’Abanyarwanda.

Ntibyaba bitunguranye PL itanze umukandida kuko no mu matora ya 2010 ryatanze Higiro Prosper ngo arihagararire, agira amajwi 1, 37%.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 14 Nyakanga 2016, Perezida waryo Depite Donathile Mukabalisa, yavuze ko ibyo gutora umukandida uzabahagararira ari inshingano ziri mu biganza bya komite y’ishyaka ku rwego rw’Igihugu.

Amazina aza imbere mu bashobora gutangwamo umukandida ni Mukabalisa Donathile, Dr. Odette Nyiramirimo, Depite Byabarumwanzi Francois, Ambasaderi Prof. Joseph Nsengimana na Higiro Prosper.

Depite Donathile Mukabalisa

PSP irasaba FPR kutazabatenguha

PSP ntiryahwemye kugaragaza ko nta wundi muyobozi ryumva wayobora u Rwanda , uretse Perezida Paul Kagame, bahereye ku mateka n’ibigwi bye.

Iri shyaka ariko rishobora gutanga umukandida by’amaburakindi, aho buri wese yibaza icyaba cyabaye.

Kanyange Phoibe, Umuyobozi waryo ati “Twatanze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wadukuye mu mwijima no mu bwigunge. Ariko FPR iramutse itamutanze natwe tuzamutanga.”

Kanyange Phoibe, Umuyobozi wa PSP

UDPR izashakira FPR amajwi hafi miliyoni

Ababyeyi bazihuza n’abana, inshuti zitabazwe, bakubite inzu ibipfunsi, ariko ishyaka UDPR ribone amajwi ryiyemeje ko rizaha FPR.

Nizeyimana Pie, Umuyobozi wa UDPR ati “Nitugira ishaba RPF ikemeza umukandida nka Paul Kagame tuzamushyigikira, twanemeye gushaka amajwi ibihumbi 900.”

Ayo majwi azakomoka mu bayoboke baryo abayobozi b’iri shyaka bemeza ko bari hagati y’ibihumbi 250 na 300, ariko ngo bafite ubutumwa bwo gushaka abo bafitanye amasano n’abo baziranye, buri umwe agashaka abandi babiri batora umukandida FPR izatanga. Icyakora ngo na we si uwo ari we wese bazayaha.

Nizeyimana ati “FPR iramutse idatanze Perezida Kagame nk’umukandida, UDPR twakwiga ku kindi cyemezo twafata.”

Umuyobozi utumva urubyiruko, ntiyifuzwa n’iryo shyaka rigizwe n’abenshi mu rubyiruko, mu miyoborere y’u Rwanda. Ufite agaciro mu maso yaryo ni uwazanye ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, agatuma urubyiruko rukura rufite icyizere cyo kubaho neza uyu munsi n’ejo hazaza.

PSR yiringiye raporo izahabwa na FPR

Ishyaka rya gisosiyalisite rirengera abakozi mu Rwanda (PSR) ntirizatanga umukandida, kuko nkuko ryabikoze muri 2010, n’ubu rizashyigikira umukandida uzatangwa na FPR Inkotanyi.

Depite Jean Baptiste Rucibigango , Umuyobozi waryo yavuze ko imyiteguro bayigeze kure, ariko bategereje igisubizo ku busabe bagejeje kuri FPR Inkotanyi, bayisaba kubagezaho ibyo umukandida yatanze muri 2010 yagejeje ku Banyarwanda, kugira ngo bazabihereho bakomeza gushishikariza abaturage kongera kumutora.

Rucibigango ntafite impungenge ko bitagezweho, kuko ngo n’amaso arabyibonera, akaba asaba ko banabaha Manifesto y’ibizashyirwa mu bikorwa n’umukandida FPR izemeza.
PSR ni rimwe mu mashyaka atandatu akunze kwifatanya na FPR mu matora atandukanye, ariko ntibibuza ko iyo bageze mu nteko ishinga amategeko, hari ibyo FPR ishobora kwemera, PSR ntibyemere.

PS Imberakuri

Ishyaka ritavuga rumwe na leta rikorera mu Rwanda, ntirizi niba rizatanga umukandida kuko bizemezwa na kongere y’ishyaka.

Umuyobozi waryo Mukabunani Christine avuga ko baramutse bemeje gutanga umukandida bafite benshi bahatanira uwo mwanya, ku buryo bafite n’abagore benshi bashobora guhatanira uwo mwanya.

Ati “Umwanzuro uzafatwa na kongere, niba twemeje ko tuzatanga umukandida, uwo twakwemeza yatanga kandidatire tukamushyigikira.”

Perezida bifuza ni ubishoboye, ushobora gukomeza amajyambere yagezweho akayongera, ushoboye kumva abaturage, uharanira uburenganzira bw’abakozi kandi agatoranywa n’Abanyarwanda mu bazatanga kandidatire.

Mukabunani Christine uyobora PS Imberakuri

PDI ntiyahangana na ‘Baba wa Taifa’

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi(PDI) ntirizigera ritanga umukandida muri aya matora nkuko Perezida waryo Sheihk Musa Fazil Harerimana aherutse kubitangariza IGIHE.

Fazil yashimangiye ko kugeza ubu Perezida Kagame amaze gukora ibikorwa bizatuma ahora afatwa nk’umubyeyi w’igihugu mu mateka y’u Rwanda.

Ahereye ku bikorwa bye, Fazil yavuze ko kuva muri 2010 ishyaka rye ryatanze umukandida uzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika muri 2017.

Ati “Twebwe muri PDI kuva mu 2010 twatanze umukandida, ibyo nta n’ubwo tuzabisubiramo mu nama nkuru yacu. Twasabye abaturage ngo muhindure Itegeko Nshinga, kugira ngo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akomeze atuyobore kubera ubushobozi tumubonana n’ibyo aturusha. Abaturage barabyemeye bararihindura, ubwo rero twebwe nta n’inama tuzakora duhitamo undi mukandida, ni we mukandida wacu.”

Fazil asanga FPR idashobora kwitesha Perezida Kagame mu kumutanga nk’umukandida wiyamamariza kuyobora u Rwanda, gusa ngo biramutse bibaye PDI yatanga uwayo.

Ati “ FPR itamutanze ako kanya twahita tumutanga. Ariko se umukandida [Kagame] ufite amajwi asaga miliyoni enye [abasabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa], bivuze ko uwamutanga wese yaba yizeye intsinzi ako kanya! Mu rwego rwa politiki iryo kosa ntibarikora [FPR].”

Ese FPR izatererana 80% by’Abanyarwanda?

Amashyaka menshi yateguje FPR-Inkotanyi ko niramuka itanze umukandida wundi utari Perezida Kagame, nayo azihutira gutanga undi uzahangana na we.

Ubwo butumwa butangwa n’ayo mashyaka ni amajwi yiyongera ku yandi y’abaturage basaga miliyoni eshatu bigeze kugeza ubusabe bwabo ku Nteko Ishinga Amategeko basaba ko Perezida Kagame yakwemererwa n’amategeko y’u Rwanda kuziyamamaza muri 2017.

Reka duharire 2017!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza