Mu mwaka umwe, Abagenzacyaha 12 ba RIB barirukanwe, abandi umunani bafungwa kubera ruswa

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa , Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 12:37
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka umwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rumaze rugiyeho, abagenzacyaha 12 birukanwe bazira ibyaha birimo ruswa, abandi umunani barafungwa.

Byatangarijwe mu kiganiro RIB yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 29 Mata 2019, cyavugaga ku bufatanye n’abanyamakuru mu gukumira ibyaha.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Ruhunga Jeannot, yavuze ko uru rwego rudashobora kwihanganira abakozi barwo bakora ibyaha aho kubirwanya.

Ati “Mu mwaka tumaze hari abamaze kugaragara mu byaha, bamwe bari mu nkiko, abandi bari muri gereza baraburana abandi inkiko zarabarekuye by’agateganyo, hari n’abari ku rutonde bazirukanwa.”

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko “Abagenzacyaha 20 bakurikiranwe, abagera kuri 12 muri bo barahagaritswe, hanyuma umunani bafungiye muri za gereza zitandukanye aho bakoreye ibyaha. Amadosiye yabo ntabwo yarangiye.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwashyizweho umwaka ushize rusimbuye Ishami ry’Ubugenzacyaha ryakoreraga muri Polisi y’Igihugu, CID.

Kimwe mu biri gukorwa kugira ngo uru rwego rukomeze gutanga serivisi zinoze, harimo no kugira impuzankano ku bakozi barwo bose.

Col Ruhunga aherutse kuvuga ko “ Tuzagira umwambaro uzaranga abakozi ba RIB ku buryo umugannye wese azajya amenya amazina na nimero ya telefone akoresha ku buryo umuturage uzajya ujya gusaba serivisi azajya ayisaba umuntu wambaye bigaragara ko ashinzwe ako kazi, kubona iyo myambaro iri mu nzira.”

Itegeko rishyiraho RIB risobanura ko ifite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Ruhunga Jeannot, yavuze ko uru rwego rudashobora kwihanganira abakozi barwo bakora ibyaha aho kubirwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza