Mu Rwanda hagiye gutangizwa ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Kanama 2018 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) yatangaje ko guhera muri Nzeri uyu mwaka ifatanyije n’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda hazatangizwa ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi nkuko bikorwa ku bindi bikorwa by’iterambere.

Kubera gutinya imbogamizi n’ibibazo biba mu buhinzi, ntabwo ibigo by’ubwishingizi cyangwa amabanki byitabira gukorana n’abahinzi ku buryo bituma iterambere ry’urwo rwego rigenda gahoro.

Imibare y’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu Rwanda hari abahinzi bagera kuri 58 % nyamara icyo cyiciro gitanga 31% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minagri, Dr Octave Semwaga, yabwiye IGIHE ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ubuhinzi kizatangira muri Nzeri, hazatangizwa gahunda y’ubwishingizi hagamijwe kongera umusaruro n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati “Uyu mwaka turatangirana n’inka, ibigori n’umuceri. Niko bitangira ubwishingizi mu bihugu byose kuko ari ikintu gishya, butangirana n’igerageza kugira ngo utubazo dushobora kuba turimo mugende mudukemura. Biba bisaba ko ugira imibare mwumvikana na sosiyete z’ubwishingizi kuko nkatwe turashaka ko umuntu yishingirwa akazabona umusaruro runaka.”

Dr Semwaga yavuze ko bizafasha abahinzi n’aborozi igihe habaye ibibazo nk’indwara cyangwa ibiza nk’amapfa, aho gutegereza ubufasha bwa Leta bakagobokwa n’ibigo by’ubwishingizi.

Ati “Umuhinzi akaba afite ubwishingizi mu bigo by’ubwishingizi noneho icyo gihe agatanga amafaranga make noneho haba habaye ikibazo aho kugira ngo barebe leta ahubwo ukareba ya sosiyete yakwishingiye.”

Ku ikubitiro, iyi gahunda izatangirana n’inka nke na koperative zimwe z’ubuhinzi, cyane cyane izimaze igihe zikora zifite imibare igaragaza uko umusaruro wazo wagiye wiyongera.

Dr Semwaga ati “Aborozi nabo tuzafata inka ibihumbi 68 kugira ngo duhugure abandi baze barebe, koko umworozi ajye avuga ati ‘dore inka yanjye yarapfuye baranyishyura kandi nari natanze amafaranga make cyane.”

Semwaga avuga ko mu minsi ya mbere guverinoma izajya itanga inkunga kugira ngo umuhinzi abone inyungu irimo nyuma igende ikuramo inkunga buhoro buhoro.

Minagri ivuga ko sosiyete z’ubwishingizi zamaze kubyumva, icyakora hazatangwa ipiganwa kugira ngo hatoranywe izizaba zujuje ibisabwa.

Rusagara, umuhinzi w’umuceri mu gishanga cya Rurambi mu Murenge wa Mwogo, mu Karere ka Bugesera yabwiye IGIHE ko iyo gahunda ari nziza mu gihe yaba ikurikiranywe neza, ngo kuko hari indi nk’iyo yigeze kuza mu 2015, bagatangamo amafaranga ariko bagahomba.

Yagize ati “Twatanze amafaranga y’ubwishingizi nk’ibihembwe bibiri. Nyuma haje ikiza umuceri uba ibihuhwe tubasaba kudufasha, bati ‘keretse igishanga cyose cyahuye n’icyo kiza’. Umuyobozi wa koperative yaje kubona twese tutabyumva birahagarara.”

Rusagara yavuze ko byahagaze amaze gutangamo ibihumbi 80 Frw, icyakora ahamya ko haramutse haje ubwishingizi buzima byabafasha cyane kuko bakunze guhura n’ibibazo ariko bakabura ubagoboka.

Ati “Mu gishanga cya Rurambi twahuye n’umwuzure urengera umuceri. Ubu umusaruro wose twahombye iyo tuba turimo ntituba ducyuye ubusa. Twebwe nibiza tuzabyitabira, ubu se nitwe twishimiye guhingira ubusa?”

Ubushakashatsi bwa kane ku mibereho y’ingo bwagaragaje ko 90 % by’ibiribwa bikoreshwa mu Rwanda bikomoka mu gihugu.

Minagri ifite intego yo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo mu 2022 abanyarwanda bose bazaba babasha kwihaza mu biribwa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minagri, Dr Octave Semwaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza