Mu Rwanda hatangijwe uburyo bwo kubaga imvune zoroheje mu rutugu umubiri udafunguwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Kamena 2019 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal hatangijwe uburyo bwo kubaga imvune zoroheje zirimo izo mu mavi no mu rutugu hatabayeho gufungura umubiri nkuko byakorwaga mbere.

Ni uburyo buzwi nka ‘minimally invasive surgery’ bukoreshwa ku mvune zoroheje nko kwikanga kw’imitsi n’ibindi nkabyo bitarimo kuvunika kw’amagufa.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwifashisha ibyuma byerekana imbere mu mubiri bikagaragaza igice gifite ikibazo, hagapfumurwa akenge gato ku gice kirwaye ariko kifashishwa bavura.

Mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal hashize igihe hatangirwa serivisi zo kubaga mu buryo nk’ubwo imvune zoroheje zo mu mavi.

Guhera ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, muri ibyo bitaro hatangijwe indi serivisi yo kuvura mu buryo nk’ubwo imvune zo mu rutugu.

Muri gahunda yo kubitangiza yasojwe kuri uyu wa Gatanu, inzobere mu kuvura imvune, zaturutse muri Afurika y’Epfo zifatanyije n’izo mu bitaro by’Umwami Faisal batangije igikorwa cyo kuvura abantu bafite imvune zitandukanye zo mu rutugu.

Mu kiganiro na IGIHE, Ushinzwe ubuvuzi bw’imvune mu bitaro by’Umwami Faisal, Dr Bukara Emmanuel yatangaje ko ubuvuzi nk’ubwo bifuza ko bukomeza na nyuma y’ubufasha bahawe n’izo nzobere zo muri Afurika y’Epfo.

Yavuze ko uburyo bushya bwo kuvura imvune zoroheje aribwo bwiza ugereranyije n’uko babigenzaga mbere.

Yagize ati “Mbere byadusabaga gufungura umubiri. Kuri ubu aho kuvura imvune y’urutugu urufunguye, turagenda tugapfumura akenge gato, tukahavura. Uburyo mbere byakorwaga byababazaga umurwayi, bigatwara igihe kandi umurwayi na we bikamuvuna gusubira mu mirimo ye”.

Dr Nyiko Chauke, inzobere mu kuvura imvune wavuye muri Afurika y’Epfo yavuze ko uburyo bushya bwo kuvura imvune udafunguye umubiri butababaza ubikorewe nka mbere.

Ati “Icya mbere ntabwo umubiri w’umurwayi wangirika nka mbere, nta nkovu nini zigaragara kandi mu gihe gito umurwayi aba yasubiye mu mirimo ye.”

Yavuze ko gutangizwa kw’iyo serivisi mu Rwanda bizafasha benshi cyane cyane abavunikira mu mikino runaka cyangwa abageze mu zabukuru bakunda guhura n’imvune zoroheje mu rutugu.

Shema Michel ni umwe mu barwayi IGIHE yasanze ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal amaze kubagwa imvune yoroheje mu rutugu.

Yavuze ko imvune ye ari ikintu cyizanye, atangira yumva uburibwe kugeza ubwo agiye kwa muganga bakamumenyesha ko kubagwa ari cyo gisubizo.

Yagize ati “Ni ibintu byizanye. Nari ngiye gukuramo imyenda mvuye ku kazi , nzamuye akaboko numva urutugu rw’ibumoso rubaye nk’urukocotse gato. Ngira ngo nabikoze nabi, nongeye kugerageza numva biranze. Nagiye kwa muganga bambwira ko ndwaye frozen shoulder, ngo imitsi yo ku magufa yaragiye irafatana.”

IGIHE yasanze Shema amaze umunsi umwe avuwe imvune ye hakoreshejwe uburyo budafungura umubiri ariko yemeje ko byagenze neza kandi ari koroherwa.

Ati “Bambaze kuwa Kane, ubu uko bimeze ndumva bimeze neza. Hari aho ntabashaga kugeza akaboko ubu ndi kukageza, n’uburibwe ni buke”.

Dr Bukara agira inama abantu ko igihe bumvise uburibwe mu rutugu cyangwa mu mavi, bajya bihutira kujya kwa muganga bagasuzumwa kugira ngo mu gihe hari ikibazo gikurikiranwe vuba.

Mu minsi ine itsinda ry’inzobere zo mu Rwanda n’izo muri Afurika y’Epfo bamaze bavura imvune zoroheje hifashishijwe ikoranabuhanga, havuwe abantu 13.

Dr Bukara Emmanuel (iburyo) na Dr Chauke (hagati) nyuma yo kubaga umurwayi urutugu badafunguye umubiri
Inzobere mu kuvura imvune ziri mu gikorwa cyo kuvura umubiri udafunguwe
Mu cyumba bavuriramo imvune hadafunguwe umubiri haba harimo ibyuma bitandukanye byifashishwa mu gukurikirana ubuzima bw'umurwayi
Uburyo bwo kubaga hadafunguwe umubiri bwifashisha ikoranabuhanga
Umwe mu nzobere zavuye muri Afurika y'Epfo akoresha ibyuma byifashishwa mu kubaga
Ushinzwe ubuvuzi bw’imvune mu bitaro by’Umwami Faisal, Dr Bukara Emmanuel

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza