Mugisha Philbert yambuwe kuba Meya wa Nyamagabe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Ugushyingo 2017 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe yahagaritse Umuyobozi w’Akarere, Mugisha Philbert, watawe muri yombi mu cyumweru gishize.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, yabwiye IGIHE ko bakoze inama kuwa Gatandatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2017, bafata icyemezo cyo guhagarika Meya muri Njyanama nyuma yo gusanga hari amakosa yakoze.

Yagize ati “Inama yabaye kuwa Gatandatu hanyuma nyuma yo kuganira bintu bijyanye n’imicungire y’umutungo n’ukuntu twari tuvuye muri PAC imyaka ibiri ikurikirana kandi bikaba byerekana ko hariho imicungire mibi, ubwo abajyanama bari bahari ntabwo twamwirukanye, ntitwamuhagaritse, twamusezereye muri njyanama. Iyo asazerewe muri njyanama aba avuye no ku buyobozi kuko Meya ava muri njyanama.”

Ndahindurwa yavuze ko umujyanama atorwa kubera ubunyangamugayo, bityo ko Mugisha kuba yarageze aho atabwa muri yombi nta bunyangamugayo bwari bukimurangwaho.

Ati “Bashingiye ku bunyangamugayo badutora nk’abajyanama kandi indangagaciro nyarwanda ya mbere ni ugukunda igihugu, icya kabiri ni ugucunga neza umutungo w’igihugu. Iyo umuntu aramutse ateshutseho bikagera n’igihe afungwa, ubunyangamugayo buba bwavuyeho.”

Abajijwe impamvu bamusezereye kandi ubutabera butaramuhamya icyaha, Ndahindurwa yavuze ko ibyo bakoze bijyanye n’amahame ya Njyanama, bityo ko ubutabera nabwo buzakora ibyabwo.

Ati “Twebwe ntabwo turi abacamanza, twamusezereye. Twe nka njyanama biba bisebeje, igihe rero dufashe icyemezo nk’icyo bakamugira umwere, ubwo byazagira izindi ntera bifata.”

Akarere ka Nyamagabe kagiye kuba kayobowe by’agateganyo na Visi Meya ushinze iterambere ry’ubukungu.

Icyemezo njyanama yafashe cyashyikirijwe ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, akaba ariyo igomba gufata umwanzuro ntakuka bitarenze iminsi irindwi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe n’abandi bayobozi batanu barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Nshimiyimana Jean Pierre, batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa leta no gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubwo hemezwaga aya makuru kuwa 17 Ugushyingo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yabwiye IGIHE, ati “Nibyo Meya Mugisha ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho ibikorwa bigize ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo wa leta, gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibindi. Afunganywe n’abandi batanu ku bufatanyacyaha muri ibyo bikorwa. Iperereza ry’ibanze rirakomeje."

Mugisha Philbert yambuwe kuba Meya wa Nyamagabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza