Mugisha yasabiwe gufungwa burundu ashinjwa kwica umugore we Pasiteri Maggie

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Gashyantare 2018 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Mugisha Drake ushinjwa kwica umugore we Mutesi Maggie wari Umuyobozi mukuru w’Itorero ’Gates of Heaven Ministries’, Amarembo y’Ijuru.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 21 Gashyantare 2018, Ubushinjacyaha bwashingiye ku buhamya bwatanzwe n’abana ba Pasiteri Maggie na raporo ya muganga, bemeza ko bigize ibimenyetso bikomeye byashingirwaho Mugisha agahamywa icyaha cyo kwica.

Mu byagaragajwe na raporo ya muganga yashyikirijwe urukiko nio uko nta ndwara Pasiteri Maggie yasanganywe ahubwo ibizamini byakorewe umurambo we, yasanganywe ibikomere mu mutwe ahagana inyuma ku ruhande rw’ibumoso; afite amaraso mu bwonko; afite ibikomere bibiri mu mutwe; amagufa yajanjaguritse; mu ijosi hari ibikomere by’inzara bigaragarira amaso; ijosi rinagana ku buryo budasanzwe hanaretsemo amaraso; mu muhogo harimo amaraso nta guhumeka; urubavu rw’ibumoso rwari rwavunitse n’umutima wicaye mu kiziba cy’amaraso.

Uretse iyo raporo ya muganga, umunyamakuru wa Flash FM wari mu rubanza, yatangaje ko umucamanza yasomye ubuhamya bw’abana ba Pasiteri Maggie yabyaranye na Mugisha, bavuze ko se na nyina bajyaga barwana, se agasohora imyenda ya nyina.

Abana banavuze ko ku munsi nyina yiciwe, bari biriwe bakina, bishimye.

Ubushinjacyaha bwanabwiye urukiko ko Mugisha yagaragaje kuva kera umugambi wo kwica umugore we nk’uko ibindi bimenyetso byatanzwe bibigaragaza.

Bimwe muri byo, ni uko ku wa 12 Kanama 2018, Mugisha ngo yanditse ubutumwa mu cyumba amagambo y’Icyongereza agira ati “I’m no longer Mutesi Mugisha husband” bivuze mu Kinyarwanda ko atakiri umugabo wa Mutesi Mugisha.

Mugisha yavuze ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma ndetse ari agashinyaguro no gusongwa kuba yarapfushije umugore, akagerekwaho urupfu rwe.

Yakomje avuga ko ibyo ashinjwa ari amatiku n’ubugambanyi, anongeraho ko agiye kurega muramu we, Murara, gukoresha inyandiko na raporo yise iz’ibinyoma amushinja.

Uyu Murara, musaza wa Pasiteri Maggie, wareze Miugisha, yasabiwe n’Ubushinjacyaha indishyi z’akababaro za miliyoni 20 Frw.

Umucamanza yasoje urubanza, avuga ko isomwa ryarwo ari ku itariki ya 21 Werurwe 2018.

Pasiteri Maggie Mutesi yapfuye ku wa 10 Nzeri 2017.

Pasiteri Maggie Mutesi wari Umushumba w’Itorero 'Gates of Heaven Ministry'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza