Mugomba guhagarika kwiyumvamo ko muri hejuru y’abandi- Perezida Kagame

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Kamena 2019 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ku bibwira ko ari bo gusa bubahiriza uburenganzira bwa muntu abandi babuhonyora, ko bagomba guhagarika uku kwiyumvamo ko bari hejuru y’abandi bityo bagomba gukora kugira ngo babanezeze.

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye we na Komiseri ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere muri EU, Neven Mimica, bagiranye na France 24, bari mu Bubiligi mu nama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du Développement’.

Umunyamakuru yabajije Mimica ku mikoranire ya EU na Afurika ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no kudatanga urubuga rwa politiki muri Afurika bigendanye n’izindi ngeri z’iterambere.

Mimica ageze ku Rwanda yagize ati “Urebye ku Rwanda, ntabwo mbivuga kuko ndi kumwe na Perezida Kagame, ahubwo u Rwanda ni urugero rw’ibishobora gukorwa mu iterambere, mu bukungu, politiki mu bijyanye n’umutekano, ubwiyunge kuko ni imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kuva muri ayo mateka ababaje ukagera ku rwego rw’iterambere mu nzego zose nk’u Rwanda ni intangarugero”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko “Hari abatekereza ko ibyabaye mu 1994 atari ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, abo bakaba ari abari muri ibyo bikorwa n’abafite aho bahuriye nabyo, bivugira ibindi ku bwabo bakavuga ko ibiri kuba mu Rwanda, ubu ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu, birenze amateka ababaje yabayeho”.

Umunyamakuru yahise atanga urugero kuri raporo ya Amnesty International yo mu 2017 yavuze abanyamakuru, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu batotejwe mu Rwanda.

Umunyamakuru wabazaga mu buryo bw’uwafashe uruhande rwo kwemeza ibyo avuga, Perezida Kagame yamubwiye ati “Urasa naho urimo kugaragaza ibitekerezo byawe ku bagukurikira kugira ngo ubinjizemo ibyo urimo kubaza, kuki utumva igisubizo cyawe? kuki utareka ngo ngusubize, urimo urabaza ugatanga n’igisubizo icyarimwe”.

Yakomeje amubwira ati “Ndatekereza ko nta burenganzira bwa muntu butarimo ibi turimo kuvuga mu bijyanye n’iterambere. Ubu nibwo burenganzira bwa muntu; iterambere, amashuri, uburezi, ubuzima, kwihaza mu biribwa. Iyo urebye ikigero cy’ubukene cyagabanyutseho 60%, aba bantu bateye imbere mu mibereho kandi babigiramo uruhare ngo bateze imbere imibereho yabo”.

Kwiyumvamo ko muri hejuru y’abandi

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutandukanye n’uko rwari rumeze mu myaka 25 ishize, ashimangira ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bidakwiye gupimirwa muri Afurika kuko n’ahandi ibi bibazo bihari.

Ati “Mu by’ukuri urebye ahandi yaba no mu Burayi, murimo guhonyora uburenganzira bwa muntu, iyo dufite ibibazo by’abantu boherezwa kurohama mu Nyanja n’ibindi n’abantu benshi bafatwa nabi n’ibihugu byanyu, kuki mutavuga ku burenganzira bwa muntu iwanyu ahubwo mukabisunikira abandi”.

Umunyamakuru yahise abwira Perezida Kagame ko arimo kurengera undi amusubiza ko ‘arimo kumusubiza ibyo yamubajije’.

Umukuru w’igihugu yakomeje amubwira ati “Mugomba guhagarika uku kwiyumvamo ko muri hejuru y’abandi kudasobanutse ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Mutekereza ko ari mwe mwenyine mwubahiriza uburenganzira bwa muntu abandi babuhonyora, oya. Twarwaniye uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’abaturage bacu neza kandi kenshi kuruta undi wese harimo namwe mukomeza kuvuga ibi bidasobanutse”.

Perezida Kagame yavuze ko hari Isi ebyiri zidakwiye; iy’abumva ko bazi buri kimwe ku burenganzira bwa muntu n’ibindi n’indi y’abatabizi, ku buryo abibwira ko babizi bashaka kuba abacamanza, bakabwira abandi ibyo bakora n’ibyo badakwiye gukora ndetse bakababwira ko ibyo bakora bitabanyuze.

Abadashaka kureba ukuri

Umunyamakuru wa France 24, yanakomoje ku mwenda u Rwanda rufite avuga ko ungana na 50% by’umusaruro mbumbe ndetse hari irindi shoramari rya leta ryibazwaho nko muri RwandAir, avuga ko ifite ibihombo ndetse n’ayashowe mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal FC kuri gahunda ya Visit Rwanda.

Yabajije Perezida Kagame impamvu y’iri shoramari, nyamara hari ibigikenewe mu Rwanda, abaza niba Guverinoma yaba ibanza gutekereza kuri iyi mishinga n’inyungu ku banyarwanda.

Perezida Kagame yamusubije ko ibibazo nk’ibi bidahari mu Rwanda ahubwo hari abantu batajya bashyira umwanya wabo mu gusoma ibirimo kuba mu gihugu. Yamunyomoje amubwira ko umwenda w’u Rwanda uri ku kigero cya 32% atari 50% nk’uko yabivuze kandi igihugu kigifite ubundi buryo bwa 18% bwo kwaka inguzanyo.

Yavuze ko imbaraga igihugu cyakoresheje ngo cyihaze mu biribwa, ari ubwa mbere mu buzima cyihagije mu biribwa ndetse hari n’iterambere mu buhinzi, aho gishobora kugaburira abaturage ndetse no kohereza mu mahanga.

Ati “Iyo urebye ibiri mu ngengo y’imari dushyira mu buzima, n’umusaruro ubivamo ni byiza ugereranyije n’aho twari turi n’aho turi ubu. Ni impinduka nziza mu rwego rw’ubuzima atari muri Afurika gusa ahubwo no ku Isi yose”.

Perezida Kagame yavuze no ku bibaza ku ishoramari u Rwanda rwakoze muri Arsenal, ko batajya bafata igihe cyo gutekereza no guhuza ibintu kuko habonetse inyungu urebye amafaranga yinjira avuye mu bukerarugendo ukabihuza n’icyabakuruye.

Ati “Ubu turabona abakerarugendo miliyoni 1.3 buri mwaka mu Rwanda bavuye ku 400 000, byarenze kwikuba gatatu, sinzi impamvu abantu batabivugaho ariko umusaruro aho bibera urasobanura ibitandukanye n’ibyo bavuga”.

Yavuze ko uburezi bwageze kuri bose aho u Rwanda ruri ku rwego rwo hejuru muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, rukaba rurimo. gushyira ubushobozi ahakenewe ngo n’ireme ryabwo rizamuke.

Perezida Kagame yavuze ko hari Isi ebyiri zidakwiye; iy’abumva ko bazi buri kimwe ku burenganzira bwa muntu n’ibindi n’indi y’abatabizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza