Muhanga: Abagore b’indashyikirwa mu kwihangira imirimo bashimiwe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 24 Kanama 2016 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Amarushanwa yateguwe n’Umuryango Woman for Woman ugamije kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’umugore binyuze mu mahugurwa no kubongerera ubushobozi, yasojwe abibimbuye muri Koperative ‘Tuzamurane Shyogwe’ begukanye igihembo cya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhango wo gushimira aba bagore wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 kanama 2016, mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Aya marushanwa yitabiriwe n’amakoperative 10 y’abagore bo muri aka karere. Mu gutanga amanota 40% yatangwaga harebwa uko ibitabo by’umutungo byuzuzwa, mu gihe andi agera kuri 60%, aya makoperative yatanze imishinga hasuzumwa uko igitekerezo gifatika, imiterere yayo, kugaragaza isoko n’agashya hamwe n’icyo uzamarira akarere.

Koperative ‘Tuzamurane Shyogwe’ itunganya imisatsi y’abagore, niyo yahize izindi yegukana igikombe n’igihembo cya Miliyoni imwe y’u Rwanda.

Uhagarariye iyi koperative, Numukobwa Odette, nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere, yavuze ko bishimiye igikombe bahawe kandi ko ubumenyi bwiyongereyeho ishimwe batwaye bizabafasha kurushaho kwiteza imbere.

Ku mwanya wa kabiri haje Koperative ‘Icyerekezo shyogwe’ itunganya inyanya igakuramo umuvinyo, umutobe, inyanya zishyirwa mu mafunguro ahiye, amabisi, n’amavuta basiga mu mugati, ihembwa amafaranga 800,000 Frw.

Naho Koperative ‘Duhuzumurimo Kiyumba’ ikora umuvinyo n’umutobe mu inanasi yabaye iya gatatu ihembwa amafaranga 600,000 Frw.

Abandi bahembwe ni Koperative ‘Terimbere mugore Kiyumba’ iboha uduseke, yahawe amafaranga 400,000 by’u Rwanda.

Uhagarariye Woman for Woman, Antoinette Uwimana, ku rwego rw’igihugu yashimye ibikorwa by’iterambere by’abagore bo mu Karere ka Muhanga, abasaba gukorera mu mucyo, ubwitonzi n’umurava kugirango bakomeze ibyiza, abizeza ko uyu muryango ufatanyije na Leta bazakomeza kubaba hafi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, yashimye ubufatanye bw’umuryango Woman for Woman n’amakoperative y’abagore bakorana, abasaba ko ibikorwa byabo bitasenyuka.

Umuryango Woman for Woman ugamije guteza imbere umugore, mu Karere ka Muhanga wahuguye abagore bagera kuri 50 mu bumenyi butandukanye harimo gushaka amasoko, kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibyo bakora no gukora imishinga hamwe no gukorana n’ibigo by’imari na BDF.

Abagore bibumbiye mu makoperative bamuritse ibyo bamaze kugeraho
Umuryango Woman for Woman washimiwe uruhare mu guteza imbere abagore
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice
Uhagarariye Woman for Woman, Antoinette Uwimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza