Muhanga: Abakozi ba RPPA baremeye imiryango 16 y’abapfakazi ba Jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Kamena 2019 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura amasoko ya Leta (RPPA), baremeye imiryango 16 y’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, babaha ibiribwa, amatungo yo korora n’ubundi bufasha.

Kuwa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, nibwo abakozi ba RPPA, basuye itsinda ry’abapfakazi ba Jenoside ryo mu Murenge wa Shyogwe ryitwa "Dufatanye". Ni umuhango wabimburiwe no gusura no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi.

Iyi miryango 16 y’aba bapfakazi buri umwe wahawe umufuka w’ibiro 25 by’umuceri, igitenge, isukari ibiro umunani, udukarito tubiri tw’isabune n’amafaranga yo kugura ingurube ebyiri cyangwa ihene ebyiri. Imiryango ibiri niyo yahawe amafaranga yo kugura amatngo kuko ari yo yifuje.

Abahawe izi mfashanyo babwiye IGIHE, ko babyishimiye cyane kuko bizabafasha mu mibereho cyane cyane mu bijyanye no gutangiza imishinga y’ubworozi bw’amatungo magufi.

Mukagasana Espérance ubarurirwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe yagize ati “Twabyishimiye guhabwa isabune, umuceri n’isukari n’ibindi. Gusa akarusho ni uko baduhaye n’amafaranga yo kugura amatungo yo kudufasha kwiteza imbere.”

Yongeyeho ko amatungo bamuguriye azamufasha cyane mu bijyanye no gutangira umushinga w’ubworozi cyane ko yari amaze kurwara amaso n’imitsi atakibasha kwikorera.

Nyiramasuka Euphrasie yakomeje agira ati ati “Sinavuga ngo ibyo baduhaye bigiye gutuma dukira ariko bigiye gutuma turenga aho twari turi kugira ngo tuzamuke tuve hahandi twari twihebye, twumve ko hari natwe abatwibuka baba batwitayeho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Habinshuti Vedaste, avuga ko iki gikorwa kivuze byinshi kuko kizafasha iyi miryango kwiyubaka.

Ati “Badufashe mu mugongo, banadufashije kwiyubaka kuko mwabonye ko baduhaye ibiribwa harimo n’amatungo atarangirana n’igikorwa cy’uyu munsi cyangwa cya nyuma y’ukwezi ahubwo azakomeza gutanga umusaruro kugira ngo abantu babe bakomeza kwiteza imbere.”

Habinshuti yongeyeho ko abarokotse jenoside bo muri aka gace bafite ikibazo cy’uko inzu zabo zatangiye kwangirika, avuga ko bari kwiga uko zasanwa vuba.

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Seminega Augustus, avuga ko iki gikorwa bakoze gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni n’igice, bakaba bahisemo kwifatanya n’aba babyeyi kugira ngo babereke ko hari abanyarwanda babazirikana.

Ati “Twahisemo gufanya n’iri tsinda tumaze kugisha inama inzego zibishinze zirimo na CNLG, nyuma duhitamo kuza gusura aba bapfakazi turabafasha ndetse tunabagurira amatungo kuko bari batugaragarije ko bashobora ubworozi, tubikora kugira ngo batangire ubwo bworozi bw’amatungo magufi.”

Seminega avuga ko RPPA ifite abakozi basaga 50 ndetse buri mwaka ikora ibikorwa nk’ibi byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi no gufasha abayirokotse.

Abakozi ba RPPA basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi bagenera inkunga imiryango 16
Abakozi ba RPPA bashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa RPPA Seminega yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Yandika mu gitabo cy'abasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi
Umuyobozi wa RPPA, Seminega Augustus avuga ko ubu bufasha buri muri gahunda biyemeje yo gushyigikira abarokotse Jenoside
Imiryango 16 yagenewe ubufasha
Bahawe umuceri, igitenge, isukari ibiro umunani, udukarito tubiri tw’isabune n’amafaranga yo kugura ingurube ebyiri cyangwa ihene ebyiri.
Ubwo bashyikirizwagwa amabahasha arimo amafaranga yo kugura amatungo magufi
Mukagasana Esperance yashimiye RPPA kubw'inkunga bagenewe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Habinshuti Vedaste yashimiye RPPA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza