Muhanga: Ba nyiri amahoteri n’utubari basabwe kwirinda ko hagira uhahera abana inzoga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ukuboza 2017 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice n’Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi muri aka karere, CIP Jean Bosco Karega, mu mpera bagiranye inama n’abafite amahoteri, moteri, restaurant, utubari n’inzu z’amacumbi; babibutsa ko bagomba kwirinda gukoresha abana; banabakangurira gufata ingamba zituma hatagira umuntu uhahera abana inzoga.

Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’aka karere. Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ab’inzego z’umutekano.

Mu kiganiro yagiranye n’abo bacuruzi, Uwamariya yabanje kubasobanurira umwana uwo ari we; aho yababwiye ko umuntu wese wese afatwa nk’umwana iyo atarageza imyaka 18 y’amavuko.

Yababwiye ati "Ntimuzigere na rimwe mwemerera umukiliya guha umwana inzoga kuko bitemewe n’amategeko. Na none kandi nihagira umuntu ubabwira ko ashaka icyumba cyo kuraranamo n’umwana; muzihutire kubimenyesha Polisi n’inzego z’ibanze kugira ngo bikurikiranwe mu maguru mashya kubera ko bamwe mu babazana baba bashaka kubasambanya."

Umuyobozi w’aka karere yabibukije kujya bandika neza imyirondoro y’abo bacumbikira kugira ngo haramutse hagize usiga akoze ibinyuranyije n’amategeko abashe gufatwa vuga.

CIP Karega yababwiye ko umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryabyo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Yongeyeho ko ibi bihano ari byo bihabwa ushishikariza umwana kunywa inzoga cyangwa itabi cyangwa kujya mu tubari.

CIP Karega yababwiye ati,"Mu mahoteri, moteri, restaurant n’utubari hagomba kuba hari amabwiriza y’uko nta muntu wemerewe guha umwana inzoga; kandi ayo mabwiriza agomba gushyirwa ahantu hagaragara, kandi habonwa n’abahaza kugira ngo n’utabizi abimenye."

Yasabye abo bacuruzi kwirinda ibyaha; yaba ibifitanye isano n’ubucuzi bwabo ndetse n’ibindi muri rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza