Izi telefoni zahawe izo Nshuti z’Umuryango kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2016, ngo zizajya zibafasha guhanahana amakuru y’ahantu hakigaragara ibibazo bibangamira uburenganzira bw’umwana.
Inshuti z’umuryango ni abakorerabushake bashyizweho na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana, mu rwego rwo gufasha kumenya no gukurikirana ibibazo bihungabanya uburenganzira bw’umwana mu miryango nka kimwe mu bituma bishora mu buzerezi.
Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana, Uwicyeza Espérance, yatangaje ko bakoze iki gikorwa kugira ngo babashe kugera ku nshingano zabo zo guhanahana amakuru y’ahantu hakiri ibibazo bibangamira uburenganzira bw’umwana.
Yagize ati “ Dufatanyije na Tigo twabahaye izi telefoni kugira ngo babashe kugera ku nshingano zabo kuko mu by’ukuri ni abakorerabushake bakora badahembwa, kugira ngo tububorohereze uburyo bw’itumanaho.”
Ruhinguka Desire ushinzwe ubucuruzi muri Tigo, avuga ko biyemeje gufatanya na NCC mu guha aba bakorerabushake telefoni bitewe n’uko n’ubusanzwe iyi sosiyete isanzwe itera inkunga ibikorwa by’iterambere bitandukanye.
Yagize ati “ Tigo twiyemeje gufatanya na NCC kuko mu nshingano dufite harimo no guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu gihugu ndetse n’abana mu buryo butandukanye."
Umwe mu bakorerabushake witwa Mukanyandwi Rose utuye mu Kagari ka Gifumba, mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, yavuze ko telefoni bahawe zigiye kubafasha cyane.
Yagize ati “ Izi telefoni zigiye gukemura ibibazo byinshi kuko nahoraga nibaza niba nzajya nshyiramo amafaranga yo guhamagara yanjye nkaba ari yo mpamagaza abankuriye ku murenge, ariko kuko batubwiye ko guhamagara bizaba ari ubuntu , nishimye cyane.”
Aba bakorerabushake bitwa Inshuti z’Umuryango mu gihugu hose bagera ku bihumbi 29, aho muri buri mudugudu haba harimo babiri, umugore n’umugabo.





TANGA IGITEKEREZO