Muhumuza na Kaliwabo mu bacamanza ba mbere b’Urukiko rw’Ubujurire, Cyanzayire asubizwa mu rw’Ikirenga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize Cyanzayire Aloysie, wahoze ari Umuvunyi Mukuru ku mwanya w’Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, naho Richard Muhumuza agirwa umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.

Muhumuza yari asanzwe ari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, naho Cyanzayire akaba yarasimbuwe ku mwanya w’Umuvunyi Mukuru muri Kanama umwaka ushize na Anastase Murekezi, akaba ari umwanya yari amazeho imyaka itanu.

Muhumuza yasabiwe kuba Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga mu Ukuboza 2016 avuye ku mwanya w’Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu yagiyeho kuva muri Nzeri 2013, asimbuye Martin Ngoga wari watorewe kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Afite impamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’izindi mpamyabushobozi zitandukanye mu birebana n’amategeko.

Muhumuza yamaze imyaka 14 ari umushinjacyaha, aho yakoze mu nzego zitandukanye zirimo kuba yarabaye Umushinjacyaha mukuru wungirije w’urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri na Nyanza.

Si ubwa mbere Cyanzayire akoze mu Rukiko rw’Ikirenga kuko mbere y’uko agirwa Umuvunyi Mukuru yabaye Perezida warwo imyaka umunani yose, aho yasimbuwe na Prof. Sam Rugege.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko Kalimunda Muyoboke Aimé aba Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire naho Mukamulisa Marie Thérèse akaba Visi Perezida warwo. Uru rukiko kandi rwahawe abacamanza 11 barimo na Muhumuza.

Itegeko ngenga rishyiraho urukiko rw’Ubujurire ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Gicurasi 2018, aho rivuga ko ruri mu cyiciro cy’inkiko zisanzwe. Ni igisubizo cy’imanza zajuririrwaga mu Rukiko rw’Ikirenga zikamaramo imyaka myinshi zitaraburanishwa.

Urukiko ruri hagati y’urw’Ikirenga n’Urukiko Rukuru, ruzakira imanza zimaze hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe zarajuririwe mu Rukiko rw’Ikirenga.

Mu bandi bahawe indi mirimo ni Kanzayire Bernadette, wahoze ari Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, wagizwe Visi Perezida w’Urukiko Rukuru.

Richard Muhumuza ubwo yarahiriraga kuba umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga
Cyanzayire yabaye Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza