Mukandasira asanga irari ry’ibintu ari ryo nyirabayazana w’inda ziterwa abangavu

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 19 Nyakanga 2018 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Umugenzuzi Mukuru wungirije mu rwego rw’Igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, Mukandasira Caritas, asanga ubukene atari urwitwazo rwo gutuma abana b’abakobwa bishora mu busambanyi, ahubwo ikibazo ari irari ry’ibintu baba bafite.

Mu nama yahuje abayobozi b’amadini n’amatorero yo mu Ntara y’Amajyaruguru, yateguwe n’Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda, Mukandasira, yasabye ababyeyi kugarira kuko bugarijwe n’ikibazo cy’abana baterwa inda zitateguwe kubera kurarikira ibyo atabasha kwiha.

Yavuze ko mu bugenzuzi bakoreye mu turere 15 bagiye bahura n’abana babyaye ariko ugasanga baratewe inda ku mpamvu zitandukanye.

Yagize ati “Abana dufite bafite irari ry’ibintu, arabona umuntu afite ka telephone kakandi bagenda banyereza ‘Smart phone’, n’umwana wawundi udafite ayo kukagura nawe agashaka kukanyereza. Ibyo rero bituma wa muntu ushaka kumuroha amushukisha ako kantu afitiye irari nawe agahita yiruka”.

Mukandasira ahakana ko ubukene ari yo mpamvu ituma abantu bishora mu busambanyi, ko ahubwo ari irari rihura n’ababyeyi batita ku burere bw’abana bikabyara ibibazo.

Ati “Abandi bakavuga bati ni ubukene, abakene bose se dufite bagiye mu busambanyi hasigara nde, iki nacyo ntabwo nemeranya nacyo kuko iyo urebye ukuntu twarezwe mu miryango y’abakene turya ari uko bavuye guca inshuro kandi wakwitekerezaho ugasanga utarasambanye kandi abasore bariho n’abagabo”.

Umubyeyi witwa Rambura Félicien, ashimangira ko bamwe mu bakobwa baterwa inda kubera irari ry’ibintu bafite.

Yagize ati “Hari abana bagira irari ry’ibintu, hari n’abandi b’indangare kandi iyo ubegereye ugira ngo ubahane usanga badashaka kukumva. Ibi rero ni bimwe mu byo mbona bituma abana bakomeje gutwara inda biyongera.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Musanze, Uwamariya Marie Claire, yavuze ko ibarura bakoze mu mwaka wa 2016-2017, basanze bafite abana b’abakobwa 724 babyaye bari munsi y’imyaka 18 kandi ko batatewe inda n’abana bagenzi babo.

Yagize ati “Abazibateye ntabwo ari abana bagenzi babo ni abagabo bayoboye ingo. Ikibazo gikomeye cyane nuko n’abo ubuyobozi bushoboye kuvumbura, bashobora gutanga amafaranga menshi cyane kugira ngo bahishe ibimenyetso.”

Abayobozi b’amadini n’amatorero bakaba barasabwe kudakingirira ikibaba abayoboke babo basambanya abana bitewe n’inshingano baba bafite mu itorero, basabwa kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo bahanwe.

Mukandasira asanga ubukene atari urwitwazo rwo gutuma abana b’abakobwa bishora mu busambanyi
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Musanze, Uwamariya avuga ko mu 2016/2017 abana barenga 700 batewe inda
Abayobozi b'amadini n'amatorero mu Ntara y'Amajyaruguru basabwe ubufatanye mu kurwanya inda ziterwa abangavu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza