Mukarushya,Umubikira wamaze imyaka isaga 70 mu murimo w’Imana yashyinguwe ashimirwa kwicisha bugufi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 Mata 2017 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Umubikira wagize uruhare mu iterambere ry’iyogezabutumwa mu Rwanda, Soeur Marie Vianney Mukarushya, aherutse kwitaba Imana; yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu hatangwa ubuhamya bw’uburyo yaranzwe no kubiba amahoro no gukunda abantu bose.

Soeur Marie Vianney Mukarushya yavutse 1919 yari afite imyaka 98. Yavukiye muri Paruwasi ya Kansi muri Diyosezi ya Butare, ahabwa amasakaramentu y’ibanze i Save. Yinjiye mu muryango w’Abenebikira kuwa 08 Ukuboza 1938 agirana amasezerano n’Imana ya mbere i Save kuwa 22 Mata 1940, aza gusezerana burundu kuwa 25 Nzeri 1949.

Uyu mubikira witabye Imana ku wa 14 Mata 2017 ashimirwa uruhare rukomeye yagize mu kubiba imbuto nziza mu mibereho y’abagize umuryango w’Ababikira mu Rwanda aho yagiye akora umurimo we mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu by’inkomoko, Soeur Mukarushya yabyawe na Regina Nyiranjinjiri washakanye na Yohani Petero Kitatire ukomoka kuri Rwabugiri wa Rwogera wa Gahindiro.

Soeur Mukarushya yitabye Imana ku wa Gatanu Mutagatifu, abantu batandukanye bamushyinguye barimo Madame Jeanette Kagame, Gen Fred Ibingira, Gen Karenzi Karake, Pasiteri Ezra Mpyisi, Dr Emile Rwamasirabo, abo mu muryango wa Bertin Makuza ndetse n’abihayimana batandukanye barimo Musenyeri Rukamba, Mbonyintege ndetse na Nzakamwita.

Soeur Renatha wavuze mu izina ry’Abenebikira bose, yatanze ubuhamya bw’ibyaranze ubuzima bw’uyu mubikira, asobanura uburyo yajyaga abigisha kurwanya ivangura by’umwihariko yabigishaga urukundo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Twavuganye mu kwezi kwa munani nibwo yambwiye izo nkuru, twabonye umwanya wo kuganira bihagije, yagenderaga kure amacakubiri, ati ‘Ikibanze nifuriza abantu ni ugushyira hamwe, yongeraho ati ‘Uwampa ngo mbe nk’Imana ndeme, narema abantu bagendera kure y’amacakubiri, bakareka kwitwaza amoko’, ubundi amacakubiri ava kuri Sekibi. Yongeraho ati ‘ntihakagire utsimbarara ku bwoko, Benebikira nibabe imfura kuko ari Intore z’Imana”.

Soeur Renatha yasobanuye ko ijambo rya nyuma yamubwiye ati ngo ‘igihe nzapfa muzaseke kandi mubyine’.

Umwe mu bo mu muryango we watanze ubuhamya, yavuze ko yababaniye neza ndetse mu bintu byinshi yabakoreye yabagiriye neza, ashimangira ko yicishaga bugufi mu buzima busanzwe ndetse n’ubwa gikirisitu.

Abana bo mu muryango wa Soeur Marie Vianney Mukarushya, bavuze ko Tariki 27 Ukuboza 2016, yanditse ibaruwa y’umurage asiga ashishikarije abandi babikira ndetse n’umuryango we kurangwa n’urukundo ndetse no gukundana hagati yabo.

Ku rundi ruhande uyu muryango uri mu gahinda ku bwo kubura bene wo batatu mu byumweru bibiri; abo barimo Jean Sayinzoga ndetse na Gakwaya Innocent.

Pasiteri Ezra Mpyisi asezera bwa nyuma kuri Soeur Marie Vianney Mukarushya
Soeur Jean Marie Vianney Mukarushya yitabye Imana afite imyaka 98
Abaherecyeje umurambo wa Soeur Marie Vianney Mukarushya bashyira indabo ku mva

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza