Mukarushya, Umubikira ukomeye wigeze koza ibirenge bya Kayibanda yashyinguwe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 Mata 2017 saa 06:43
Yasuwe :
0 0

Umubikira wari ukomeye akaba n’umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’iyogezabutumwa mu Rwanda, Soeur Jean Marie Vianney Mukarushya, aherutse kwitaba Imana; yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu hatangwa ubuhamya bw’uburyo yigeze kwicisha bugufu kugeza ubwo yoza ibirenge bya Kayibanda wabaye Perezida w’u Rwanda.

Soeur Jean Marie Vianney Mukarushya yavutse 1919 yari afite imyaka 98. Yavukiye muri Paruwasi ya Kansi muri Diyosezi ya Butare, ahabwa amasakaramentu y’ibanze i Save. Yinjiye mu muryango w’Abenebikira kuwa 08 Ukuboza 1938 agirana amasezerano n’Imana ya mbere i Save kuwa 22 Mata 1940, aza gusezerana burundu kuwa 25 Nzeri 1949.

Uyu mubikira witabye Imana ku wa 14 Mata 2017 ashimirwa uruhare rukomeye yagize mu kubiba imbuto nziza mu mibereho y’abagize umuryango w’Ababikira mu Rwanda aho yagiye akora umurimo we mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu by’inkomoko, Soeur Mukarushya yabyawe na Regina Nyiranjinjiri washakanye na Yohani Petero Kitatira ukomoka kuri Rwabugiri wa Rwogera wa Gahindiro.

Soeur Mukarushya yitabye Imana ku wa Gatanu Mutagatifu, abantu batandukanye bamushyinguye barimo Madame Jeanette Kagame, Gen Fred Ibingira, Gen Karenzi Karake, Pasiteri Ezra Mpyisi, Dr Emile Rwamasirabo, abo mu muryango wa Bernard Makuza ndetse n’abihayimana batandukanye barimo Musenyeri Rukamba, Mbonyintege ndetse na Nzakamwita.

Soeur Renatha wavuze mu izina ry’Abenebikira bose, yatanze ubuhamya bw’ibyaranze ubuzima bw’uyu mubikira, asobanura uburyo yajyaga abigisha kurwanya ivangura by’umwihariko yabigishaga urukundo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Twavuganye mu kwezi kwa munani nibwo yambwiye izo nkuru, twabonye umwanya wo kuganira bihagije, yagenderaga kure amacakubiri, ati ‘Ikibanze nifuriza abantu ni ugushyira hamwe, yongeraho ati ‘Uwampa ngo mbe nk’Imana ndeme, narema abantu bagendera kure y’amacakubiri, bakareka kwitwaza amoko’, ubundi amacakubiri ava kuri Sekibi. Yongeraho ati ‘ntihakagire utsimbarara ku bwoko, Benebikira nibabe imfura kuko ari Intore z’Imana”.

Soeur Renatha yasobanuye ko ijambo rya nyuma yamubwiye ari ngo ‘igihe nzapfa muzaseke kandi mubyine’.

Umwe mu bo mu muryango we watanze ubuhamya, yavuze ko yababaniye neza ndetse mu bintu byinshi yabakoreye yabagiriye neza, ashimangira ko yicishaga bugufi ku buryo ngo yigeze no koza Kayibanda ibirenge.

Ati “Ndavuga akantu kamwe yakoze ko kwicisha bugufi, Mama Vianney ari umukuru w’Abenebikira yajyaga ajya kwa Perezida Kayibanda akamusanga iwe akamwoza ibirenge. Byerekana guca bugufi, Perezida Kayibanda iyo yabaga arangije imirimo ye yakunda gukuramo inkweto n’amasogisi, agafata ibirenge bye akabitereka mu ibesani y’amazi. Mama Vianney yaba yagiye kumusura agasanga ibyo birenge biteretse mu ibesani yarabyozaga akabihanagura”.

Yakomeje avuga ko mu byaranze Soeur Jean Marie Vianney Mukarushya harimo guca bugufi mu buzima busanzwe ndetse n’ubwa gikirisitu.

Ati “Ngira ngo uwo muhango wo koza ibirenge buri wa kane mutagatifu Kiliziya irawukora, guca bugufi, koza ibirenge nabyo yarabikoze, icyo ni ikibereka kubana kwe, kwiyoroshya no guca bugufi”.

Abana bo mu muryango wa Soeur Jean Marie Vianney Mukarushya, bavuze ko Tariki 27 Ukuboza 2016, yanditse ibaruwa y’umurage asiga ashishikarije abandi babikira ndetse n’umuryango we kurangwa n’urukundo ndetse no gukundana hagati yabo.

Ku rundi ruhande uyu muryango uri mu gahinda ku bwo kubura bene wo batatu mu byumweru bibiri; abo barimo Jean Sayinzoga ndetse na Gakwaya Innocent.

Ku rundi ruhande uyu muryango uri mu gahinda ku bwo kubura bene wo batatu mu byumweru bibiri; abo barimo Jean Sayinzoga ndetse na Gakwaya Innocent.

Pasiteri Ezra Mpyisi asezera bwa nyuma kuri Soeur Jean Marie Vianney Mukarushya
Soeur Jean Marie Vianney Mukarushya yitabye Imana afite imyaka 98
Abaherecyeje umurambo wa Soeur Jean Marie Vianney Mukarushya bashyira indabo ku mva

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza