Murekezi Anastase yagizwe Umuvunyi Mukuru

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 30 Kanama 2017 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagize Anastase Murekezi Umuvunyi Mukuru nyuma yo gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Mu itangazwa rya Guverinoma nshya kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kanama 2017, hanatangajwe ko mu bandi bayobozi bashyizweho Murekezi yagizwe Umuvunyi mukuru.

Nyuma yo gusimbuza Minisitiri w’Intebe wari muri Guverinoma icyuye igihe, Perezida Paul Kagame yamushimiye avuga ko yakoze byinshi byiza kandi bifite icyo byafashije abari muri Guverinoma mu gihe cye.

Murekezi Anastase asimbuye Aloysie Cyanzayire wagizwe Umuvunyi Mukuru mu 2012.

Anastase Murekezi ni muntu ki?

Anastase Murekezi yavutse tariki ya 15 Kamena 1952, afite umugore n’abana babiri.

Umuvunyi Mukuru Murekezi ni injeniyeri mu by’ubuhinzi (Ingenieur Agronome), akaba yarize muri Kaminuza ya Louvain-LalNeuve mu Bubiligi, afite inararibonye akanaba impuguke mu iterambere ry’ubukungu n’ubuzima rusange bw’abaturage.

Anastase Murekezi avuga indimi eshatu: Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Imirimo yakoze:

- Kuva mu 1984 kugera 2000: Yakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Muri yo harimo kuba; Umuyobozi Mukuru ushinzwe umusaruro mu buhinzi, Umugenzuzi w’imishinga y’ubuhinzi, Umuyobozi w’umushinga w’icungwa ry’ibiribwa uhuriweho na USAID na MINAGRI, ...

- Kuva mu 1999 kugera 2001: Yabaye umujyanama muri FAO ku buhinzi n’iterambere ry’icyaro.

- Kuva muri Gicurasi 2001 kugera Ukwakira 2004: Yakoreye USAID nk’umujyanama w’imishinga y’uyu muryango.

- Kuva mu Ukwakira 2004 kugera Kamena 2005: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda n’iterambere ry’ishoramari.

- Kuva muri Kamena 2005 kugera Werurwe 2008: Yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

- Kuva muri Werurwe 2008 kuwa 23 Nyakanga 2014: Yabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

- Kuva muri Nyakanga 2014 kugeza kuri uyu wa Kanama 2017 yari Minisitiri w’Intebe.

Anastase Murekezi Umuvunyi Mukuru nyuma yo gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe
Aloysia Cyanzayire yari Umuvunyi Mukuru kuva mu 2012

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza