Kwamamaza

Musanze:Abagore batatu bafatanywe ibiyobwabwenge

Yanditswe kuya 20-11-2016 saa 06:57' na IGIHE


Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze yafatanye abagore batatu amaduzeni 180 y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Blue Sky.

Abayafatanwe ni Nyirabuhoro Rachel, Nyirankundimana Alice na Uwase Marie Gisele.
Bafashwe ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu mukwabu yakoze mu murenge wa Muhoza.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, CIP Jean Claude Kabandana yavuze ko ifatwa ry’aba bagore ryaturutse ku makuru polisi yahawe n’abaturage.
Ati “ Babiri muri bo twabaguye gitumo bari gupakira izo nzoga mu dufuka duto, naho undi yari amaze kubikenyereraho."

Yashimye abatanze amakuru yatumye bafatwa, ariko na none asaba abishora mu biyobyabwenge kubireka bagacuruza ibyemewe n’amategeko.

Yakomeje agira ati:"Kubishoramo amafaranga ni ukuyangiza kuko iyo bifashwe birangizwa, kandi ubifatanwe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu. Ibiyobyabwenge bigira kandi ingaruka mbi ku buzima kuko bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa."

Abo bagore bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rikomeje.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yongeyeho ko muri uwo mukwabu bafashe moto ebyiri bikekwa ko zifashishijwe mu gutunda izo nzoga zizanwa aho zafatiwe.

Yavuze ko bari gukorana n’izindi nzego ndetse n’Amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto kugira ngo abari bazitwaye ndetse na nyiri urugo abo bagore basanzwemo bafatwe.

CIP Kabandana yagize kandi ati "Tuzi inzira abatunda ibiyobyabwenge banyuramo, kandi tuzakomeza gufatanya n’abaturage ndetse n’izindi nzego kubirwanya kugeza itundwa ryabyo ricitse.”

Yasabye abatwara abagenzi kuri moto kutishora mu bikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge ahubwo bakagira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’abo babibonanye.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 5 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved