Musanze: Hatangijwe umwiherero w’abagize Akanama k’umutekano ka AU

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 12 Ukuboza 2017 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Impuguke zigize Akanama k’Umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, zateraniye mu mwiherero mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro, i Musanze aho zungurana ibitekerezo ku mikorere y’uru rwego.

Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Kabiri, ukazasozwa ku wa Gatanu, aho abawitabiriye bazarebera hamwe uko imikorere y’aka kanama yanozwa hagamijwe gutabara vuba no kugarura amahoro aho rukomeye.

Umuyobozi w’aka kanama, Gouende Blaise Edouard avuga ko abanyafurika bose batekereza iterambere bakwiye kwigira ku Rwanda kuko rwaciye muri byinshi bikomeye ariko rukaba rumaze gutera imbere muri byinshi rubikesha amahoro n’umutekano.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cy’intangarugero mu mahoro n’umutekano kandi gifitiye akamaro uyu mugabane wacu, twagihisemo kugira ngo tucyigireho, kuko cyerekanye ko bishoboka.”

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia unakurikiranira hafi imikorere y’aka kanama, Fillipe Karenzi yatangaje ko muri uyu mwiherero bazarebera hamwe uko imyanzuro ifatirwa muri aka kanama ishyirwa mu bikorwa no gusaba ibihugu kujya bibyihutisha.

Ati “Turarebera hamwe uburyo imyanzuro ifatwa n’aka kanama ishyirwa mu bikorwa, icyo dushyize imbere ni uko ingabo zishinzwe kugarura amahoro zajya zihutira gutabara nubwo usanga hari uturere tutaritegura kuba zajyaho, murabizi umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uri mu mavugururwa n’aka kanama kari mu bizavugururwa.”

Akanama k’Umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kagizwe n’ibihugu 15 birimo bitanu bifite manda y’imyaka itatu uhereye mu 2016 ari byo Repubulika ya Congo, Misiri, Kenya, Zambie na Nigeria.

Ibindi 10 bifite manda y’imyaka ibiri ari byo Algeria, Botswana, Burundi, Chad, Niger, u Rwanda, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Togo na Uganda.

Abitabiriye uyu mwiherero ni 17 bo mu bihugu 13 kuko Algeria na Zambia bititabiriye.

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, Fillipe Karenzi
Umuyobozi w’Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe, Gouende Blaise Edouard
Abitabiriye umwiherero bose bari hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza