Musanze: Hatewe intambwe mu guha serivisi nziza ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Ababana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida bubakiwe inzu ku Kigo Nderabuzima cya Muhoza kiri mu Karere ka Musanze, izajya ikoreshwa igihe bahabwa imiti bakanagirwa inama kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kumera neza.

Iyi nzu yubatswe ku bufatanye n’Umuryango AHF yuzura itwaye miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Brenda Asiimwe Kateera uhagarariye uyu muryango mu Rwanda yavuze ko intego yabo ari ukwita ku babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida barenga ibihumbi 800 mu bihugu 39 ku isi.

Ygize ati “Intego dufite ni ugufasha umurwayi wese ubana n’ubwandu b’agakoko gatera Sida tutitaye ko afite ubushobozi bwo kwishyura cyangwa atabufite. Tubagenera ibibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse tugatangira n’imiryango yabo ubwisungane mu kwivuza.”

Uwineza ni umwe mu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida avuga ko mbere batarabona iyi nyubako baterwaga ipfunwe n’aho bafatiraga imiti kuko bashungerwaga n’abaje kwivuza ku Kigo Nderabuzima bakabaryanira inzara.

Ati “Aho twafatiraga imiti hari harangaye , abahisi n’abagenzi batubonaga bakaturyanira inzara, badukwena ku buryo natwe byaduteraga ikimwaro ariko ubu tugiye kuzajya tuyifatira ahantu hasobanutse.”

Akomeza ashishikariza n’abandi kwitinyuka bakipimisha bakamenya uko bahagaze ndetse n’ababana n’ubwandu bagatanga ubuhamya bakigisha abandi ububi bw’agakoko gatera Sida.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, asaba iki kigo nderabuzima cya Muhoza gufata neza iyi nyubako kugira ngo itazangirika anasaba abaforomo guha abarwayi serivise inoze.

Ati “Iyi nyubako igomba kubungabungwa by’umwihariko n’ikigo nderabuzima cya Muhoza kugira ngo itazangirika vuba ndetse mugatanga serivise inoze kubarwayi babagana.”

Iyi nyubako yuzuye itwaye agera kuri miliyoni 23 y’amanyarwada ikazajya yakira abasaga 903 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida bahabwa imiti n’abandi bakeneye kwisuzumisha bakamemenya uko bahagaze.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro inzu yubakiwe ababana n'ubwandu bwa Sida
Hasabwe ko iyi nzu ibungabungwa kandi abaforomo bakayitangiramo serivisi zinoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza