Musanze: Ibihugu 14 byitabiriye amahugurwa ku kurinda abasivili aho rukomeye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Ugushyingo 2016 saa 09:09
Yasuwe : XX
0

Abasirikare, abapolisi n’abasivili 36 baturutse mu bihugu 12 bya Afurika hiyongereyeho u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitabiriye amahugurwa Mpuzamahanga ku kurinda abasivili mu gihe cy’umutekano muke.

Aya mahugurwa y’icyumweru yatangirijwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Ugushyingo 2016.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, watangije iki gikorwa ku mugaragaro yavuze ko ari ishema ry’u Rwanda kuba rushora imari muri gahunda zo kubaka amahoro no kurengera abasivili.

Yagize ati “U Rwanda rushyira imbaraga mu kubungabunga no kurinda abaturage, ibi ni ishema rikomeye rigiye gusangizwa abitabiriye aya mahugurwa kandi ni umusanzu ukomeye ku Isi hose.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col. Ngendahimana Réné yemeje ko uyu ari umwanya wo kumvisha abayitabiriye uburyo bunoze nk’ubwo u Rwanda rukoresha mu butumwa bwa Loni.

Ati “Uyu ni umwanya wo gusangiza abitabiriye aya mahugurwa ubunararibonye bw’Ingabo z’u Rwanda mu kurinda no kurengera abasivili aho rukomeye."

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Frederique Maria De Man yashimangiye ko ingabo z’u Rwanda n’abapolisi barwo bamaze gutera intambwe ifatika mu kubungabunga amahoro ku Isi no kurinda abasivili.

Yagize ati “U Rwanda ni intangarugero mu kurinda no kurengera abasivili kuko rwabigaragaje mu butumwa butandukanye rwitabiriye, tuzakomeza gushishikariza n’ibindi bihugu gukorera hamwe bungurana ubumenyi banasangira ubunararibonye bityo ubuzima bw’abaturage bukomeze kurindwa.”

Amasezerano yo kurinda abasivili yashyiriweho umukono i Kigali muri Gicurasi 2015 mu nama yahuje abahagarariye Umuryango w’Abibumbye, abakuru b’ingabo na Polisi basaga 30 baturuka mu bihugu bitera inkunga Umuryango w’Abibumbye muri gahunda zawo zo kugarura amahoro ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Amaze kwemezwa n’ibihugu 38 byo ku migabane itandukanye ndetse biteguye gutanga umusanzu wo gushishikariza n’ibindi bitanga ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro gukurikiza ihame ryo kohereza abasirikare mu butumwa bafite ubumenyi, ubushobozi n’ubushake buhagije bwo gutabara abasivili kuyemeza.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston ageza ijambo ku bitabiriye aya mahugurwa
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Frederique Maria De Man yashimangiye ko ingabo n'abapolisi b'u Rwanda bamaze kuba ubukombe mu kubungabunga amahoro ku Isi
Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro amahugurwa ku bijyanye no kurinda abasivili aho rukomeye
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba (hagati), aganira na mugenzi we witabiriye aya mahugurwa
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Frederique Maria De Man aganira na Minisitiri Johnston Busingye
Bafata ifoto rusange y'abitabiriye aya mahugurwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza