Musanze: Impanuka y’imodoka yahitanye umuyobozi wa SACCO n’umunyegare

Yanditswe na
Kuya 19 Nzeri 2013 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Muri uyu mugoroba, imodoka itwara abagenzi y’ikompanyi ya Virunga Express, yagiriye impanuka mu muhanda wa Kigali-Musanze, Ahitwa Gicuba, mu masaha ya saa moya, ihitana babiri barimo umuyobozi w’umurenge SACCO ya Rusasa muri Gakenke, ndetse n’umunyegare.
Igiramaboko Alexandre, niwe wari umuyobozi wa SACCO Rusasa, akaba yitabye Imana muri iyi mpanuka, ubwo yatahaga mu mujyi wa musanze, ageze mu iyinjiriro ry’umuhanda mukuru wa kigali-Musanze, aturuka mu muhanda w’igitaka uva mu gasantire ka (...)

Muri uyu mugoroba, imodoka itwara abagenzi y’ikompanyi ya Virunga Express, yagiriye impanuka mu muhanda wa Kigali-Musanze, Ahitwa Gicuba, mu masaha ya saa moya, ihitana babiri barimo umuyobozi w’umurenge SACCO ya Rusasa muri Gakenke, ndetse n’umunyegare.

Igiramaboko Alexandre, niwe wari umuyobozi wa SACCO Rusasa, akaba yitabye Imana muri iyi mpanuka, ubwo yatahaga mu mujyi wa musanze, ageze mu iyinjiriro ry’umuhanda mukuru wa kigali-Musanze, aturuka mu muhanda w’igitaka uva mu gasantire ka Gicuba ko mu Karere ka Gakenke.

Iyi mpanuka itaramenyekana neza icyayiteye yabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2013, ibera kuri Kilometero nk’eshanu uvuye mu mujyi wa Musanze, ku muhanda uva mu gasantire ka Gicuba.

Nk’uko umunyamakuru wa Igihe uri Musanze abitangaza, ngo iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ifite plaque No: RAB 484 K, yari itwawe n’umushoferi witwa Didier, yacakiranye na moto y’uyu muyobozi wa SACCO y’umurenge wa Rusasa, ubwo yashakaga kwinjira mu muhanda mukuru, iyikubise, moto nayo yagiye ikubita umunyegare wigenderaga, maze bose bahita bahasiga ubuzima.

Igiramaboko akaba asize umugore ufite inda y’amezi arindwi bari bamaranye igihe gito bashyingiranywe. Imirambo y’aba babiri bahitanywe n’iyi mpanuka yose ikaba iri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri.

Twageregeje kuvugisha umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, CSP Francis Gahima, ngo tumenye icyaba cyabaye impamvu y’iyi mpanuka ntibyadukundira, ariko turacyakomeza kugerageza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza