Musanze: Impuguke zo mu bihugu icyenda zatangiye kwiga ku micungire y’ubutaka

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Impuguke n’abahanga mu by’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka bo mu bihugu icyenda, bateraniye mu Karere ka Musanze mu mahugurwa agamije kwigira hamwe no guhana ubunararibonye mu gukemura ibibazo bikigaragara muri uru rwego.

Aya mahugurwa y’iminsi itanu ari gukorerwa i Musanze kuva ku wa 23 Gicurasi 2018, ahurije hamwe abagera kuri 30 bo mu bihugu byo muri Afurika birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Tanzania, Sudani y’Epfo, Uganda n’u Rwanda n’iby’u Burayi nk’u Budage n’u Buholandi.

Mu Rwanda by’umwihariko ibibazo bivugwa mu mikoreshereze n’imicungire y’ubutaka birimo kwiruka igihe kirekire ku cyangombwa cy’ubutaka cya burundu, guhinduranya ku baguze amasambu no gukosora ahantu hari ibikorwa bitahateganyirijwe n’ibindi bishingiye ku micungire y’amashyamba n’imikoreshereze y’amazi n’ubutaka.

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bazungukiramo byinshi bikomotse ku bunararibonye bw’ibihugu byateye imbere mu micungire y’ubutaka.

Umukozi mu Kigo gishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda, Rutagarama Alexis, yavuze ko ubutaka ari umutungo w’agaciro ku gihugu ndetse bukwiye gucungwa neza.

Yagize ati “Ubutaka ni umutungo ukomeye kuri nyirabwo iyo bukoreshejwe neza butanga umusaruro. Ubu umuturage ntatinya kujya muri banki ngo yake inguzanyo, iyo bahinze bakeza biteza imbere n’igihugu kikabona imisoro. Iyo ubutaka bukoreshejwe nabi biteza amakimbirane n’ibihombo kandi abaturage bariyongera mu gihe bwo butiyongera, niyo mpamvu habaho amahugurwa nk’aya tukigisha abantu gukoresha neza ubutaka buto dufite tububyaza umusaruro.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka muri Uganda, Judith Angwech, yavuze ko guhuza ubunararibonye byoroshya gufata ingamba z’ahazaza.

Yagize ati “Iyo twicaye hamwe duturutse mu bihugu bitandukanye twungurana ibitekerezo ku buryo bacunga bakanakoresha neza ubutaka kuko hari ibihugu byateye intambwe nziza, tubigiraho bikanadufasha gukemura ibibazo duhura nabyo by’amakimbirane aboneka mu miryango kubera ubutaka. Tunagira inama abaturage kwandikisha ubutaka bwabo bakanabukoresha ibyabugenewe kugira ngo babubyaze umusaruro.”

Impuguke zivuga iki ku rwego rw’imicungire y’ubutaka?

Umuyobozi w’Ishami ryigisha Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri, Jossam Potel, yakomoje ku iterambere rituma imicungire y’ubutaka ihinduka buri munsi.

Yagize ati “Imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka buri gihe bijyana n’iterambere, bihora bihindagurika ari naho hava ibibazo byo kubucunga nabi, ugasanga bubaka ahagenewe guhingwa, bagatura mu nzu zagenewe ubucuruzi n’ibindi. Ibi rero iyo bihindutse nibwo duhamagarwa tukigishwa kuri izo mpinduka tukanabyigisha abaturage.”

Aya mahugurwa yateguwe na Ines Ruhengeri ku bufatanye n’Ikigo cy’Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Budage (ADLAND) agamije gusuzumira hamwe uburyo bwo gucunga no gukoresha neza ubutaka hirindwa amakimbirane ashobora kubukomokaho.

U Rwanda rwashyizeho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu gushaka umuti urambye w’ibibazo byari mu bijyanye n’ubutaka aho wasangaga nk’ubwari bugenewe guhingwaho babugize ubwo guturwaho n’ibindi.

Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubutaka muri Gicurasi 2018, hatanzwe icyizere ko itangwa ry’icyangombwa bya burundu by’ubutaka rigiye kwihutishwa ku buryo bitazongera kurenza icyumweru uwagisabye atakibonye.

Harigwa uburyo bunoze bw'imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka
Umuyobozi w’Ikigo cy’Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka muri Uganda, Judith Angwech
Umuyobozi w’Ishami ryigisha Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri, Jossam Potel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza