Musanze: Ingabo zifatanyije n’abaturage kubakira abatishoboye

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 21 Mata 2018 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Mudugudu wa Gacinyiro, Akagari ka Garuka mu Murenge wa Musanze, bifatanije n’Ingabo z’u Rwanda mu gikorwa cyo kubakira abatishoboye umunani bari basanzwe batuye mu nzu zangiritse.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka.

Izi nzu zatangiye kubakwa ku wa 20 Mata 2018 ni kimwe mu bikorwa by’Ingabo z’Igihugu zikora muri gahunda yari isanzwe izwi nka Army Week kuri ubu cyahinduriwe izina cyikitwa “Ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage”.

Muri icyo gikorwa Minisitiri Kaboneka yasabye abaturage kubungabunga izo nzu, avuga ko kubasenyukiraho barebera ari ubugwari.

Kaboneka yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda zifitanye isano ikomeye n’abaturage kuko zitagoheka mu kubungabunga umutekano.

Yagize ati “Mbere abaturage babonaga ingabo nk’izibera mu bigo byazo zidafite aho zihuriye nabo ndetse baranabatinyaga ariko ubu murabona ko bashyira hamwe bagahuza imbaraga mu kubaka ibikorwa by’iterambere, icyo tubasaba ni ukumenya ko ibi bikorwa biba bigenewe abaturage kuko iyo uretse inzu yawe igasenyuka ubirebera uba wihimye udasize n’abawe kandi ni ibikorwa by’ubugwari.”

Umwe mu baturage bubakiwe inzu, Habinka Gaudance yagaragaje ibyishimo yatewe no kubakirwa n’Ingabo z’igihugu.

Ati “ Mbere nabaga mu nzu idahomye imvura yagwaga nkanyagirwa ariko barantabaye. Kubona abasirikare bangana gutya, abayobozi bakuru bose bahaguruka bakaza gutoba ibyondo ari njye bubakira ntabahemba binyereka ko u Rwanda rukunda abaturage barwo.”

Umugaba w’Ingabo Gen. Patrick Nyamvumba, yasabye abaturage kutiyumvisha ko ibi bikorwa atari iby’ingabo ahubwo ari ibyabo bityo nabo bagomba kubigaragaramo.

Ati “Icyo tubasaba ni ubufatanye ntimwumve ko ari ibikorwa by’ingabo ngo mubyihunze ahubwo mwumve ko arimwe byagenewe, murasabwa kujya muza tugafatanya aho mubona hose biri gukorwa kuko bigamije kuzamura iterambere ry’abaturanyi banyu.”

Ibikorwa by’iterambere Ingabo z’u Rwanda zatangiye hirya no hino mu gihugu bizamara amezi atatu. Hateganyijwe kubakwa inzu 1 961 z’abatishoboye, ibyumba by’amashuri 121 n’ubwiherero 108 bw’ayo mashuri.

Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen. Patrick Nyamvumba yifatanyije n'abaturage mu kubakira abatishoboye
Minisitiri Francis Kaboneka nawe yifatanyije n'abaturage guhoma inzu z'abatishoboye
Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen. Patrick Nyamvumba
Abaturage bishimiye iki gikorwa bacinya akadiho
Abaturage bishimiye iki gikorwa bacinya akadiho
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza