Musanze: Perezida Kagame yasubiye aho yatangiye isezerano mu 2017 (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Ibihumbi by’abaturage bo mu Karere ka Musanze no mu Mirenge y’utundi turere byegeranye cyane Nyabihu, bahuriye ku kibuga cy’umupira i Busogo, aho bacyereye kumva ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Kuri iki kibuga, niho Perezida Kagame yiyamamarije ku wa 26 Nyakanga 2017.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, avuga ko kwakira Perezida wa Repubulika muri aka gace ari ibyishimo ku baturage kuko bari bamukumbuye.

Ati “Nk’uko yabibasezeranyije igihe yiyamamazaga, yababwiye ko azagaruka kubasura bakaganira. Icyo gihe yiyamamaza (mu 2017) yagaragaje imirongo minini izafasha abaturage ngo bakomeze batere imbere haba mu bukungu, mu mibereho myiza no mu buzima bwiza busanzwe, ababwira ko azaza bakabiganiraho.Uyu munsi rero araje kandi mu mvugo ye ahuza n’ingiro, yababwiye ko bafitanye igihango.”

Habyarimana yavuze ko imiyoborere ya Perezida Kagame imaze kubageza kuri byinshi, kuko ubu Umujyi wa Musanze ukataje mu iterambere urebye ku miturirwa ikomeje kuzamuka, kaminuza zirindwi zihakorera, hoteli zisaga 35 zimaze kubakwa, ku buryo uyu mujyi ukomeje gutera imbere nk’umwe mu mijyi yunganira Kigali.

Yakomeje ati “Aka kerere kari gafite ibibazo bikomeye by’imiyoborere mibi, cyane cyane ko abayobozi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, benshi bari batuye muri aka Karere. Nyuma rero y’urugamba rwo kubohora igihugu Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye, abaturage baratekanye, babanye neza, nta macakubiri, bariteza imbere haba mu buhinzi, mu ishoramari, haba mu bukerarugendo, cyane ko ibyo aribyo bigize cyane ubukungu bw’aka karere ka Musanze.”

Yavuze ko ubuzima bw’Akarere bumeze neza kuko nk’amazi ageze ku gipimo cya 89% naho amashanyarazi akaba ageze kuri 43%.

Abatuye aka Karere kandi bashimira Perezida Paul Kagame uko yabafashije guhagarika intambara y’abacengezi, yahitanye abatari bake muri aka karere mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Gatatu Perezida Kagame yasuye Akarere ka Burera. Biteganyijwe ko nava i Musanze, ku wa Gatanu azaganira n’abaturage b’Akarere ka Rubavu.

Abanya-Musanze baramukanye akanyamuneza ko kwakira Perezida wa Repubulika
Buri wese afite ibendera ry'igihugu cyamubyaye, yishimira ibimaze kugerwaho
Urubyiruko rwacinye akadiho biratinda...
Baje kwakira Perezida Kagame bitwaje ibisabo bigaragaza ko mu gace kabo inka zikamwa
Abagore bakenyeye, bateze urugori bakereye kwakira Umukuru w'Igihugu
I Busogo hakoraniye benshi mu baturage bo mu Ntara y'Amajyaruguru bakereye kwakira Perezida Kagame
Abakaraza bavugije ingoma biratinda...

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza