Musanze: Umudugudu wari warahindutse indiri y’ibyaha wahize indi mu kubirwanya

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru cyatangijwe hubakwa ibiro by’umudugudu wahize iyindi mu kurwanya ibyaha, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka n’ingo 100 zihabwa ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Ni Umudugudu wa Mugari wo mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, wahoze ufatwa nk’indiri n’icyambu cy’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi na kanyanga, ariko ubu umaze imyaka itatu utarangwamo icyaha.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasabye abaturage kumenya neza ko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere.

Yagize ati “Kubakura mu mwijima ni ukubatera ingabo mu bitugu kuko namwe mwatangiye kuwuvamo, mwari mufite izina ribi ritabahesha agaciro ariko nimwe mwahisemo neza mubivamo, ubu musigaye muri intangarugero.”

“Ibi bikorwa mwahawe mubifate neza bibateze imbere kandi dufatanye kubaka igihugu cyacu kuko ntawe uzaza kukitwubakira. Aka ni agatonyanga mu nyanja nimukomeza gukora neza.”

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi riri i Musanze, CP Felix Namuhoranye, yashimye uburyo aba baturage bagaragaje impinduka zikomeye abizeza ko bazakomeza gukorana na polisi hagamijwe kurushaho kwicungira umutekano.

Yakomeje agira ati “Ndabashimira ko mwahisemo neza mukumva ko umutekano no kurwanya ibiyobyabwenge ariyo nkingi y’iterambere ryanyu, muzakomereze aho n’indi midugudu izaze kubigiraho kandi natwe nka polisi tuzakomeza gufatanya mu bikorwa bibateza imbere”

Bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu nabo bemeza ko kuva aho bahisemo kurwanya ibikorwa bibi byakorwaga barebera harimo no gucuruza ibiyobyabwenge byaturukaga mu bihugu by’ibituranyi birimo Uganda byabahaye umutekano ubu bakaba bashishikajwe no kwiteza imbere.

Uwitwa Habineza Anaclet yagize ati “Mbere wasangaga hano ari ahantu hahora urugomo ruturuka ku businzi bukabije ku buryo hari hazwi ngo ni muri Congo tukumva biduteye ishema ariko twabonye ko twari mu gihombo gikabije kuko nta watekerezaga ku iterambere ahubwo habaga ibikorwa bibi gusa by’urugomo.”

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi gifite insanganyamatsiko igira iti “Duture mu mudugudu utarangwamo icyaha.” Kizasozwa ku wa 16 Kamena 2018, ubwo Polisi y’u Rwanda izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 18 imaze ivutse.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, batangiza igikorwa cyo kubaka Ibiro by'Umudugudu wa Mugari mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yafatanyije n'Ingabo gutera ibiti bivangwa n'imyaka
Minisitiri Kaboneka yifatanyije n'abaturage gutera ibiti bivangwa n'imyaka
Polisi y'Igihugu yifatanyije n'abandi bayobozi kubakira abaturage b'i Musanze ikiraro cyari cyarangiritse
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yaganiriye n'abaturage imvura ijojoba
Igishushanyo mbonera cy'Ibiro by'Umudugudu wa Mugari muri Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza